Kuri ubu, umugani w’abubu ngo ‘ku mihanda ‘[ku mbuga nkoranyambaga], ikigezweho ni ubukwe bwa Hajj. Shadadi Musemakweri na Uwera Bonnette, ukunze kwiyita Bonnette Queen ku mbuga nkoranyambaga, bwabereye muri Hotel ‘Château le Marara’ iherereye mu karere ka Karongi.
Byagenze gute ngo ubu bukwe imihanda buyinyeganyeze?
Ibi birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda, bwabereyemo ibitangaza cyane ko bari bagiye gusubiramo indirimbo, nako ubukwe bwari bwarabaye mu 2020, ubwo u Rwanda n’Isi bari mu bihe bikomeye by’icyorezo cya COVID-19.
Mu bazwi babwitabiriye barimo Isimbi Model n’umugabo we Shaul Hatzir, Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie n’abavandimwe be bahuriye mu cyo bise Mäckenzies, nyirasenge Jeanine Noach, Miss Muheto Divine n’abandi batandukanye barimo n’abanyamahanga bari baturutse hanze y’u Rwanda.
Muri rusange, ubuyobozi bw’iyi hotel buvuga ko mu bari bacumbikiwe barenga 60 ariko mu bari bateganyijwe kwakirwa barernga 200.
Ni ibirori byabaye ku wa 3-6 Nyakanga 2025, bikabera muri Château le Marara’.
Gusa nkuko byatangajwe na ba nyiri birori, ntibanyuzwe na gato na serivisi bahawe kuri iyi hotel, bagasaba ko bahabwa n’impozamarira.
Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, Naomie Nishimwe, umwe mu bitabiriye ibi birori, yatuye agahinda ke imbuga nkoranyambaga, avuga ko atanyurwa n’uburyo ibigo bimwe na bimwe bitanga serivisi mbi, yirinda gutunga agatoki iyi hotel.
Ati “Dutewe agahinda n’ukuntu hari ibigo bimwe na bimwe bitanga serivisi mbi, ariko aho kwemera amakosa no gusaba imbabazi, bigahitamo guhindura inkuru kugira ngo birengere isura yabyo!”
Murumuna wa Uwera Bonnette, witwa Josine Queen, na we yashimangiye ko bahawe serivisi mbi, bagaburiwe nabi, umuriro wagiye ukabishya ibirori, guhendwa ku cyumba cyo kuraramo n’ibindi.
Ati “Ubwo umuriro wahise ugenda, ikibazo twagize twasanze nta moteli yasimbura amashanyarazi yari yagiye ihari […] nta kumenyesha uko byagenze, nta kutwihanganisha cyangwa gusaba imbabazi, nta muyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa byaho wigeze atwegera.”
Yakomeje ati “Hejuru y’ibyo, nta ‘jus’ ahubwo imbuto zimwe by’umwihariko izanjye zari zirimo udusimba, ndetse amata yahawe masenge n’umuvandimwe wanjye yari ahumanye ku buryo yabateye kuruka. Ubwo tabazaga amazi twasabwe kwishyura amafaranga y’umurengera.”
“Ku munsi w’ubukwe twishakiye abantu badufasha baturutse mu Mujyi wa Kigali, dushaka n’ukurikirana ibikorwa byose bijyanye n’ubukwe, turabiyishyurira.”
Château le Marara ibita abambuzi ndetse n’abahemu
Mu kiganiro cyihariye UMUSEKE wagiranye n’umuyobozi w’iyi hotel, Muhizi Emmanuel, yavuze ko batangajwe n’ibyavuzwe ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu asobanura ko mu Kuboza 2024 ari bwo aba bageni baje kuri iyi hotel gusaba ko bahakorera ubukwe. Muri icyo gihe, baje gusaba ko bahabwa ibyumba 21 ndetse bemeranya kugirana amasezerano.
Ubuyobozi bw’iyi hotel buvuga ko mu gihe cyo kugirana amasezerano batabonetse, gusa bongeye kugaruka muri Mata uyu mwaka, bifuza kuhakorera ibyo birori.
Muhizi Emmanuel, avuga ko bagarutse, basabwa ko batari banyuzwe n’ibiciro babwiwe, bifuza ko bagabanyirizwa.
Ati “Baragabanyirijwe, bashyirirwa ku madorali 220, bavuye ku madolari 270, babakuriraho amadolari 50 ku cyumba. Icyari igihumbi cy’idorali bagishyira ku madolari 700 ( VIP room: kigenewe abageni). Baravuga ngo noneho turiteguye.”
Uyu avuga ko batangiye kwishyura mu byiciro ariko bageze mbere y’icyumweru ngo bakore ubukwe, iyi hoteli yari yatangije gahunda yo kugabanyiriza abakiriya ibiciro (Promotion), aba bageni basaba ko bakongera kugabanyirizwa ibiciro ariko ntibyema kuko bari baramaze gukorana amasezerano.
Bitwaje abo bari bo basaba ko bagabanyirizwa ibiciro
Ubuyobozi bwa Hotel Château le Marara buvuga ko aba bageni bakomeje gutitiriza ngo baganyirizwe kugeza ubwo bahamagaye nyiri hotel, Dr Marara Christian icyo gihe wari mu Bufaransa, bitwaje ko ari abantu bavuga rikumvikana (influencers).
Ati “[Uwera Bonnette] aterefona Dr Marara, asa nk’umubwira nabi, amukanga ngo twebwe turi aba ‘influencers’, nimutaduhera kuri ayo mafaranga, rwose mumenye ko muri kuduhemukira kandi tuzanabamamariza.”
Icyo gihe nyiri hotel yamusabye ko yacisha macye bakumvikana, ubundi bagahabwa ibyo basaba.
Ubuyobozi bwa Hotel buvuga ko bwabemereye kugabanya ku byo ku nywa bidasembuye birimo amazi na Fanta, ndetse bemererwa kuhakorera ubukwe ku buntu.
Abatashye ubukwe bamwe bari abasinzi n’abanywi ba ‘Shisha’
Umuyobozi w’iyi hotel, Muhizi Emmanuel avuga ko mbere y’ubukwe abari batashye ubukwe bajyaga ku kabari ka hotel, ibyo banyoye ntibabyishyure.
Asobanura ko ibyo batangaje ko kuba umuriro waragiye koko byabayeho, ariko bahise bitabaza uw’imirasire y’izuba.
Ati “Umuriro wa solar ukigenda, impamvu ingana ururo, bararakara, bahamagara Polisi. Bamwe barasohoka. Umuriro ugarutse, ugaruka ariko barakaye, banywa itabi, banaywa inzoga, ikirere cya hoteli cyabaye imyotsi gusa.”
Ubuyobozi bwa Hotel buvuga ko ubukwe bwabaye, ndetse bagenda batishyuye, ahubwo batungurwa no kubona ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko bakiriwe nabi.
RIB yabyinjiyemo
Château le Marara kuri ubu yishyuza arenga miliyoni 5Frw aba bageni. Ubuyobozi bwa Hotel buvuga ko bwamaze gutanga ikirego mu Bugenzacyaha ngo bubarenganure.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry atangaza ko hari gukorwa iperereza.
Ati “Iyo dosiye turayizi kandi iri gukorwaho iperereza. Nta byinshi twavuga, bitaribangamira.”
Ubuyobozi bwa Hotel buvuga ko nubwo abitabiriye ibi birori baharabitse izina ryayo, bakomeje ibikorwa byo kwakira neza ababagana.


UMUSEKE.RW



Mu byukuri umuntu ubashije gukurikiranira hafi ibi bintu, iyi nkuru ntaho yabogsmiye. Bariya bantu bari bafite gahunda yo guharabika iyi Hotel cyane ko umwe muri abo bageni yskangishaga ko nabo bafite hotel yabo( Delta) nayo iri Aho I Karongi!