Ruhango: Imiryango 20 yo mu karere ka Ruhango, yahawe ibigega bifata amazi n’imbabura zirondereza ibicanwa, irishimira ko ibi bikoresho bigiye kubafasha kugabanya imvune n’igihe bamaraga bakora imirimo yo mu rugo no gukomeza kurengera ibidukikije.
Imiryango 20 yo mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Byimana yarifite imbogamizi ku bicanwa no kubona ibikoresho bifata amazi ari ko ubu bakaba bishimira ko zigiye kuvaho nyuma yuko buri muryango uhawe ikigega gifata amazi n’imbabura irondereza ibicanwa.
Uwitwa Nyirinkindi Theogene yagize ati “Tugiye kubona amazi yo kuvomerera imbuto, n’amatungo byorohe kandi imbabura duhawe tugiye kujya duteka ku nkwi nkeya.”
Undi witwa Ayinkamiye Violette yavuze ko we nk’umugore yavunikaga kubera imirimo myinshi aba afite mu rugo no kuvoma ugasanga biteye ikibazo none bibonewe igisubizo.
Buri kigega bahawe gifite ubushobozi bwo kubika litiro 3,000 z’amazi mu gihe imbabura igabanya ibicanwa ku kigero cya 80%.
Byatanzwe n’umuryango Réseau des Femmes, ku bufatanye na ACORD RWANDA, binyuze mu mushinga wo kurengera ibidukikije basanzwe bakorana n’aba baturage witwa ‘Rengera Ibidukikije Rengera Ubuzima bwawe’.
Twiyubahe Fortiné umukozi muri ACORD Rwanda yavuze ko imvune zo gushaka inkwi, guteka igihe kirekire wasangaga iriya miryango biyigora.
Yagize ati “Tubona mu by’ibanze ari ukubaha ibikoresho byihutisha akazi kandi bikabagabanyiriza imvune.”
Uwimana Xaverine umuyobozi wa Réseau des Femmes yavuze ko bariya baturage ibigega bahawe mukuba bafite amazi meza ndetse binabafasha kurengera ibidukikije kuko iyo ufashe amazi y’imvura ubutaka ntibucukuka.
Yagize ati “Nibaba bafite amazi bazakorana imirimo y’isuku ku buryo bworoshye.”
Umukozi w’akarere ka Ruhango ushinzwe guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa b’aka karere Mukabadege Sarah Delphine ashimira aba bafatanyabikorwa kuko ibikorwa bahisemo bikemura ibibazo byari bibangamiye umuryango nyarwanda.
Yagize ati “Batangiye banabigisha guhindura imyumvire, babafasha kwirinda amakimbirane kuko n’ubundi imiryango usanga amakimbirane aterwa n’ubujiji bityo abafatanyabikorwa bakemuye ibibazo byari bibangamiye umuryango nyarwanda.”
Umushinga ‘Rengera Ibidukikije, Rengera Ubuzima bwawe’ usanzwe ufasha imiryango 20 yo mu tugari tubiri two mu murenge wa Byimana, mu karere ka Ruhango, mu bikorwa binyuranye birimo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu miryango bashyira imbaraga mu kurengera ibidukikije, no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.


Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Ruhango


