Bamwe mu bapfakazi biciwe imiryango yabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagaragaje ko ibiganiro bya “BAHO NEZA” byabafashije gukira ibikomere.
Ibiganiro byabereye mu Kagari ka Mwendo, Umurenge wa Mbuye Akarere ka Ruhango.
Ibiganiro bigamije kwerekana uko uburwayi bwo mu mutwe bugenda bufata intera ikomeye cyane ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ko ingaruka z’ubu burwayi bwo mu mutwe zituma agahinda gakabije kaza ku mwanya w’imbere, ubwoba ndetse n’ihungabana.
Mukamurenzi Julienne wo mu Kagari ka Mwendo, avuga ko mu byumweru 15 bari bamaze bakurikirana ibiganiro bise “Baho Neza”, mbere yabyo yahoraga mu bwigunge n’amarira adashira, atekereza abe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akavuga ko aho yitabiriye iyi gahunda yasanze hari abandi bagenzi be bamurusha uwo mutwaro kandi biyakiriye.
Ati: ”Jye napfakaye mfite abana bane, hari abapfakaye batwite kandi jye niciwe umugabo mbasha kurokora abo bana, ubu nakize ibyo bikomere.”
Umukozi ushinzwe Ubuzima bwiza bwo mu mutwe mu Muryango AVEGA AGAHOZO mu Karere ka Ruhango, Ingabire Ingabire Vitaline yabwiye UMUSEKE ko uru rubuga “Baho Neza” rwashyizweho n’Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) bahereye ku bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima mu mwaka wa 2018, ahagaragara ko uburwayi bwo mu mutwe bumaze kugira ingaruka ku baturage.
Ati: ”Dufite imfashanyoborabiganiro buri Cyumweru dutangiza ibyo biganiro Baho Neza, icyumweru cya kabiri tukareba imbaraga abo bantu bafite, naho icyumweru cya gatatu dusuzuma icyo buri wese mu bitabiriye ibyo biganiro yungutse n’icyo byamufashije.”
Ingabire avuga ko icyumweru cya kane nibwo bakora isesengura bakamenya umusaruro byatanze bashingiye ku buhamya bahabwa n’ababikurikiye mu gihe cy’ibyumweru bigera kuri 15, abakize ibikomere bagahabwa impamyabushobozi ibigaragaza.
Ingabire ati: ”Hari abo dusanga bagomba kwitabwaho n’abaganga by’umwihariko, hakaba abandi tubanza gusuzuma dukoresheje ibipimo byabugenewe. Aba nibo bakurikirana ibi biganiro bimara ibyumweru 3 bakabirangiza bakize agahinda gakabije.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye, Muhire G.Floribert avuga ko abenshi muri aba baturage babanaga n’ibikomere, kandi ko bisaba kubaba hafi Ubuyobozi bugakemura ibibazo bafite bishobora kubongerera intimba birimo gushakira amacumbi abatayafite no kubavuza.
Ati: ”Abarokotse Jenoside bagira ibibazo byinshi bitandukanye dukwiriye kujya twitaho, kandi muzi neza ko hari ibyo Ubuyobozi bukora kugira ngo bakomeze kubaho neza harimo no kubarindira umutekano.”
Mu gihe cy’ibyumweru 15 ibiganiro byari bimaze, abagera kuri 32 mu Murenge wa Mbuye ndetse n’Umurenge wa Kinazi bafataga iminsi ibiri mu cyumweru bagakurikirana gahunda ya BAHO NEZA bakuyemo gukira ibikomere.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.


