Ruhango: Nyaminani Alexandre na mugenzi we Nyaminani Landouard bateze kurira igiti cy’avoka bakagwa hasi, bavuga ko uza kubishobora agurira mugenzi we icupa, Nyaminani Alexandre abigerageje yitura hasi ananirwa kubyuka.
Byabereye mu Mudugudu wa Nyagisozi, Akagari ka Mahembe, Umurenge wa Byimana.
Nyaminani Alexandre wapfuye yari afite imyaka 42, naho uwo bateze witwa Nyaminani Landouard afite imyaka 36.
Bamwe mu baturage bari hafi y’aba bagabo bavuga ko aba bombi bari inshuti za kadasohoka kuko buri mugoroba baba bari kumwe basangira icupa.
Bavuga ko Nyaminani Alexandre ari we wabanje gusimbuka hejuru y’igiti cy’avoka yitura hasi bategereza ko yeguka biranga. Umwe yagize ati: ”Nyaminani Alexandre yasimbutse bategereza ko abyuka biranga.”
Bavuze ko abaturage babirebaga bahise batabaza Inzego z’Umutekano, ndetse n’Ubuyobozi bw’Umudugudu bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Byimana kugira ngo yitabweho birangira ashizemo umwuka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye UMUSEKE ko iyo Nkuru ari impamo, gusa avuga ko abo bagabo bagerageje gukora ibyo basinze kuko babanje kunywa inzoga barazihaga.
Ati: ”Ahagana saa mbili za nijoro, aba bagabo bombi bari basinze bibereye mu gasanteri, batega kurira igiti ngo ubishobora agurire mugenzi we icupa ariko byarangiye Ishami ry’igiti rihanutse agwa hasi arakomereka.”
CIP Hassan avuga ko batabaje inzego z’Ibanze na Polisi bamugejeje kwa Muganga arapfa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko Nyaminani Alexandre akimara gupfa Polisi yahise ita muri yombi Nyaminani Landouard imushyikiriza Inzego z’Ubugenzacyaha kugira ngo zikore iperereza.
Ati: ”Ubu tuvugana Nyaminani Landouard ari kuri RIB ya Byimana, kugira ngo ahatwe ibibazo.”
CIP Hassan avuga ko ibiza kuva mu iperereza aribyo byemeza ko Nyaminani Alexandre yazize iyo mpanuka, cyangwa se ko hari ibindi byihishe inyuma y’urupfu rwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko umurambo wa Nyaminani Alexandre wajyanywe i Kabgayi gusuzumwa.
CIP Hassan agira inama abaturage bafite imyitwarire nk’iyo y’urugomo rushingiye ku businzi kubyirinda, kuko iyo bataza kuba banyoye batari gukora ayo makosa.
Yashimiye abaturage bafite umuco wo gutanga amakuru, asaba n’abandi gukomereza muri uwo mujyo kugira ngo inzego zizajye zikumira icyaha kitaraba.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.



IMANA imuhe iruhuko ridashira