Ruhago y’Abagore: Gicanda yiyemeje gufasha abangavu bo mu cyaro

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Nyuma yo gusanga hari abana b’abakobwa bo mu cyaro batabasha kubona aho bagaragariza impano za bo mu gukina umupira w’amaguru, Nikita Gicanda uri kwiyamamariza kuyobora umupira w’abagore mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, yatangije umushinga wo kubegera hagamijwe kugaragaza impano bifitemo.

Uyu mushinga Nikita yatangije wiswe “Local Champions”, ugamije kwegera no gufasha abangavu bo mu cyaro batarengeje imyaka 15, kugira ngo na bo bagaragaze impano bifitemo mu gukina ruhago.

Ni gahunda yiyemeje gukorera mu Gihugu hose, aho kugeza ubu Gicanda ari kumwe n’abamufasha, bamaze kugera mu Intara zose z’Igihugu, u Burasirazuba, Amajyaruguru, u Burengerazuba n’Amajyepfo. Buri Karere kagize Intara, karasuwe ndetse abana b’abakobwa bahatuye bahabwa umwanya wo gukina biciye mu marerero babarizwamo.

Aba bana bakina ari batanu ku bandi, amarerero yose muri ako Karere agahura mu irushanwa rito, hanyuma ikipe ibaye iya mbere igahembwa ibihumbi 50 Frw ndetse umukinnyi witwaye neza nawe agahabwa igihembo.

Buri kipe yagiye iba iya mbere muri buri Karere, yahise inakatisha itike yo kuzaza gukina imikino ya nyuma izabera i Kigali ku wa 30 Kanama 2025. Nikita yahisemo aba ban abo mu cyaro, bitewe n’uko batajya babona amahirwe nk’ay’abandi babona.

Gicanda uri kugira uruhare mu gufasha aba bana b’abakobwa bo mu cyaro, yakinnye ruhago nk’uwabigize umwuga mu gihugu cy’u Bwongereza. Ubwo yageraga mu Rwanda atashye, yakiniye AS Kigali WFC ariko aza guhitamo gufasha ruhago y’abagore biciye mu mishanga itandukanye.

Abana b’abakobwa bo mu cyaro ni Nikita yahisemo kwegera
Buri kipe iba ifite abakinnyi batandatu ariko hakabanzamo batanu undi agasimbura
Bamwe muri bari gufasha Gicanda mu mushinga “Local Champions”
Abangavu bo mu cyaro ni bo Nikita yahisemo guha amahirwe yo kugaragaza impano bifitemo
Nikita Gicanda ni umukobwa wahisemo guhanga ijisho ku bana b’abakobwa bo mu cyaro
Aba bana bishimiye amahirwe bahawe yo kugaragaza impano bifitemo

 

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *