Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi Maj.Gen (Rtd) Albert Murasira yashyize ibuye ry’ifatizo aho leta y’u Rwanda igiye kubaka inzu 870 zigenewe abaturage, bo mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Rubavu basenyewe n’ibiza byo muri Gicurasi 2023.
Ni mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa kane tariki ya 10 Nyakanga 2025 aho izi nzu ziri kubakwa ahitwa i Muhira mu bibanza byaguzwe na Leta, bikaba bizubakwamo izi nzu zizaba ari enye muri imwe (4 in 1).
Biteganyijwe ko buri nzu izaba ifite agaciro ka miliyoni 47Frw.
Bamwe mu bagizweho ingaruka n’ibiza, bashima ko Leta y’u Rwanda itigeze ibatererana ndetse ko yakomeje no kubaba hafi mu bihe bikomeye.
Nirere Marie Louise avuga ko nubwo nyuma y’ibiza ubuzima bwakomeje hakazamo n’intambara ya Congo, leta y’u Rwanda itabatereranye.
Ati ’’Nyuma y’uko inzu yange ijyanwe n’ibiza nta cyizere nari mfite cyo kuzongera kuzahuka ariko leta yatubaye hafi idukodesheshereza inzu kugeza iduhaye naho kuba, mudushimirire Umukuru w’Igihugu ku bwirinzi iyo butabaho ibisasu byavaga muri Congo byari kutumara.’’
Manishimwe Jean Pierre avuga ko bari baratakaje icyizere nyuma y’uko inzu zabo zishenywe n’ibiza bikabatera n’uburwayi akagaragaza ko icyizere cyabonetse n’uburwayi bugiye gukira.
Ati ’’Twari twaratakaje icyizere ubuyobozi bukatubwira ko buzatwubakira bamwe ntibumve ko byashoboka, ndetse byageze naho bizamo uburwayi bw’igifu n’umugore wange na we hazamo umuvuduko w’amaraso, ariko ubu ndumva butangiye koroha.’’
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj.Gen (Rtd) Albert Murasira yasabye abaturage bazatuzwa muri izi nzu kuzazifata neza bakazisigasira, abizeza ubufasha bwa leta mu kubateza imbere.
Ati ’’Inzu tugiye kubaka ni inzu zifite ubudahangarwa, zikomeye zigomba gukomeza kwitabwaho, zigakorerwa isuku, mugomba no kugira uburyo bwo kwifasha mukiteza imbere kuko leta na yo izakomeza kubafasha kugira ngo mwiteze imbere.’’
Izi nzu zigiye kubakwa zije zisanga izindi 461 zubatswe mu cyiciro cya mbere, ubu abaturaga bazibamo.
Imirimo yo kubakira abasenyewe n’ibiza mu 2023 irakomeje hirya no hino mu mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba binyuze mu mushinga CERC ushyirwa mu bikorwa na MINEMA ku bufatanye na Banki y’Isi.



MUKWAYA OLIVIER
UMESEKE.RW i Rubavu


