Mbere yo guhura na Pyramids FC yo mu Misiri mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League, ikipe ya APR FC yamaze guhagarika Lt Col [Rtd]. Alphonse Muyango wakoraga inshingano z’Ubunyamabanga Bukuru bw’iyi kipe by’agateganyo.
N’ubwo nta rwego na rumwe rw’ikipe y’Ingabo rwari rwemeza aya makuru, ayo UMUSEKE wamenye, avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwamaze gukora impinduka mu miyoborere ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wari uw’awagateganyo.
Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa Nyamukandagira, ariko ubutumwa bugufi twandikiye Chairman, Brig Gen, Déo Rusanganwa kuri telefoni ye igendanwa, ntiyabasha kubusubiza.
Lt Col [Rtd], Alphonse Muyango, yari amaze umwaka mu buyobozi bw’ikipe y’Ingabo nyuma yo kubujyamo ubwo yayoborwaga na Rtd Col, Richard Karasira. Icyo gihe yabanje guhabwa inshingano zo gushingwa ibikoresho byose by’ikipe [Logistique].




