Richmond Lamptey wa APR FC ategerejwe muri Libya

HABIMANA Sadi
1 Min Read

Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo, bwemeye ko buri mu biganiro bya nyuma byo kugurisha umunya-Ghana, Richmond Lamptey muri El-Ittihad ikina shampiyona yo muri Libya.

Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga ajyana imipira imbere, nta bwo yigeze abona umwanya uhagije wo gukina ahanini bitewe n’imvune yagiye agira mu mwaka we wa mbere.

Lamptey uri kumwe na APR FC muri Cecafa Kagame Cup iri kubera muri Tanzania, bivugwa ibiganiro by’ibanze byamaze kurangira hagati y’amakipe yombi ndetse n’umukinnyi.

Mu kiganiro kigufi yahaye UMUSEKE, Chairman w’ikipe y’Ingabo, Brig. Gen. Déo Rusanganwa, yemeye ko ibiganiro byo kugurisha Richmond muri Libya, bigeze kure.

Ati “Tubirimo. Bigeze kure.”

N’ubwo uyu muyobozi yirinze kwerura, ariko bivugwa ko Lamptey azatangwaho ibihumbi 50$ ku masezerano y’umwaka umwe yari asigaranye muri APR FC.

Richmond Lamptey agiye gukina shampiyona yo muri Libya
Ubuyobozi bwa APR FC, bwemeje ko bugeze kure ibiganiro byo kugurisha Richmond Lamptey muri El-Ittihad yo muri Libya

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *