Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku bufatanye na Polisi, rwafunze Manirakiza Straton, umukozi wa WASAC ushinzwe ibikorwa by’isukura ry’umuyoboro w’amazi wa Ruhanga mu Murenge wa Rusororo, ukurikiranweho icyaha cya ruswa.
RIB yanditse kuri X ko yafunzwe nyuma y’uko abaturage bagaragaje ikibazo cy’isaranganywa ry’amazi ridakorwa neza, byatumye hatangizwa iperereza kuri iki kibazo.
Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ibi bikorwa byabaye ubwo habaga ikibazo cy’igabanuka ry’amazi kuva mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka.
Manirakiza ngo yagiye yaka bamwe mu baturage amafaranga kugira ngo abashyire ku muyoboro uvana amazi ku isoko uyajyana mu mavomero yabo bidaciye ku kigega rusange abandi bafatiraho, binanyuranyije n’amabwiriza ya WASAC.
Ibi bikaba byaragize ingaruka ku baturage bafatiraga amazi aturuka mu kigega kiri mu Kagali ka Ruhanga kigaburira imidugudu ine ariyo; Ruhanga, Rugende, Mirama na Nyagacyamo.
Ubu ukekwaho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje hanatunganywa dosiye kuri iki cyaha izashyikirizwa Ubushinjacyaha.
RIB na Polisi byaburiye abakoresha inshingano n’ububasha bahabwa mu nyungu zabo bwite kubihagarika kuko bigira ingaruka ku iterambere ry’umuturage n’Igihugu muri rusange ndetse no kuri bo ubwabo kuko bihanwa n’amategeko.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha butangaza ko bufatanyije na Polisi bakomeje iperereza ku bikorwa bigayitse nk’ibi mu bindi bice by’Igihugu, inashimira abakomeje gutanga amakuru kugira ngo ababifatirwamo bahanwe nk’uko amategeko abiteganya.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW



Mwabakozi Mwe Mwirinde Icyicyaha Cya Ruswa Kuko (RIB) Ihora Ibakangurira Kwirinda Ibibyaha Bishingiye Kundoke . Ntakiza Cyaruswa Kukoruswa Isubiza Iterambere Ryigihugu Inyuma Ndetse Nabaturage Murirusange Gusa Ibibyaha Nibiramuka Bimuhamye Ahanishwe Igihano Cyimukwiriye .