Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwafunze, uwahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) Prof. Omar Munyaneza, n’abandi bayobozi babiri bakorera muri icyo kigo.
RIB ibinyujije kuri X, yatangaje ko aba batawe muri yombi bakurikiranyweho gukora ibyaha bya ruswa, itonesha no gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
RIB yatangaje ko abatawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo za RIB Kimihurura na Kicukiro mu gihe hatuganywa dosiye yabo kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Uru rwego rushimira abantu bagize uruhare mu gutuma batahurwa.
Yagize iti “RIB irashimira abantu bagize uruhare mu gutuma ibi bikorwa bitahurwa. Irakomeza kandi kuburira abantu kudakoresha umwanya w’akazi mu nyungu zabo bwite kuko bihanwa n’amategeko kandi ko izakomeza kubirwanya kubw’ineza ya rubanda.”
Prof. Munyaneza yagizwe Umuyobozi Mukuru wa WASAC muri Nzeri 2023, nyuma y’uko yari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Yasimbuwe kuri uwo mwanya na Dr. Asaph Kabaasha.
UMUSEKE.RW


