Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwongeye gukora impinduka ku gihe amasomo azajya atangirira mu mashuri abanza n’ayisumbuye, aho ubu abanyeshuri bazajya batangira kwiga saa mbili za mu gitondo aho kuba saa tatu nk’uko byari bisanzwe.
Ni ibyatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa REB, Mutezigaju Flora, wavuze ko izo mpinduka zizatangirana n’umwaka w’amashuri wa 2025-2026, uzatangira muri Nzeri uyu mwaka.
Mu 2022, nibwo Inama y’Abaminisitiri yari yateranye ku wa 11 Ugushyingo yemeje ko amasaha y’akazi mu Rwanda agomba kuba umunani, kakazajya gatangira saa tatu za mu gitondo kagasozwa saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Icyo gihe byatumye mu mashuri amasomo azajya atangira saa mbiri n’igice za mu gitondo (8:30 am) ageze saa kumi n’imwe za nimugoroba (5:00pm).
Mu kiganiro na RBA, Umuyobozi Mukuru wungirije wa REB yavuze ko ubu bongeye gukora impinduka, amasomo asubira gutangira saa mbili, mu rwego rwo gutuma kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatatu abanyeshuri bazajya biga ingunga imwe aho kwiga ingunga ebyiri nk’uko byari bisanzwe hamwe na hamwe.
Ati “Kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu w’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza habayemo amavugurura akomeye kuko abarimu baratubwiraga ngo integanyanyigisho umwana ntiyazayirangiza. Amashuri menshi dufite yiga mu byo twita ingunga ebyiri kandi ntibabasha kwiga amasaha yose asabwa mu cyumweru.”
Akomeza agira ati “Twasanze kugira ngo tubone amasaha dukeneye ku munsi abana biga muri icyo cyiciro bagomba gutangira saa mbili za mu gitondo bakageza saa tanu na 40’ noneho nyuma ya saa sita batangire saa saba n’iminota icumi bageze saa kumi na 50’.”
Mu mwaka w’amashuri uzatangira mu kwa cyenda, kandi uzatangirana n’impinduka zirimo ihuzwa ry’amashami yigishwaga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye ( combination), ubu yahurijwe mu mbumbe eshatu ( learning pathways).
Aho byabaye kwiga imibare na Siyansi, Ubumenyamuntu cyangwa indimi.
MUGIRANEZA THIERRY
UMUSEKE.RW


