Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyagiranye ibiganiro n’abashinzwe imikoranire mu bya gisirikare (Defence Attachés) muri Ambasade zitandukanye mu Rwanda, ku birebana n’ishusho rusange y’umutekano.
Iyi nama ikunze kuba yabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Kanama 2025, ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ingabo giherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Minisiteri y’Ingabo yavuze ko Ba ‘Defence Attachés’ bakiriwe ari 22 bahagarariye ibihugu bitandukanye n’imiryango mpuzamahanga birimo: Angola, U Bushinwa, Danemark, Misiri, Ethiopia, U Bufaransa, U Buyapani, Yorodaniya, Mauritania, Namibia, Qatar, Koreya y’Epfo, Tanzania, Turikiya, Uganda, U Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Harimo kandi abo muri Zambia, Zimbabwe, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bari mu kaga (ICRC).
Aba bahawe amakuru ajyanye n’umutekano w’Igihugu, imbere no hanze, ndetse n’ibikorwa ingabo z’u Rwanda zifatanyamo n’abandi, harimo ubutumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, ndetse n’imikoranire ya gisirikare ku rwego rw’ibihugu hashingiwe ku bufatanye.
Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya Gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo, yagaragaje ko ibiganiro nk’ibi bifasha mu gusangira ubumenyi hagati y’impande, bityo bikagirira akamaro ibikorwa by’ubufatanye bigamije amahoro mu karere no ku rwego mpuzamahanga.
Uhagarariye ihuriro rya ba ‘Defence Attachés’, Brig Gen Emmanuel Shillingi, yashimiye ko ibi biganiro bikomeza kuba buri gihe.
Yashimangiye ko bazakomeza kwiyemeza guteza imbere ubufatanye n’ubwumvikane nk’abafatanyabikorwa mu iterambere.


MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW


