Urukiko Rukuru rwa Gisirikare kuri uyu wa Gatanu, i Kinshasa , ruratangira kuburanisha urubanza rwa Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa Repubulika ndetse na Senateri ubuzima bwe bwose.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko y’urukiko, Umushinjacyaha Mukuru wa gisirikare amukurikiranyeho ibyaha bikomeye birimo: Ubugambanyi, gushaka kwigarurira igihugu binyuze mu mvururu,Ibyaha bihungabanya amahoro n’umutekano w’abantu,ubwicanyi,gufata ku ngufu abagore,gukorera abantu iyicarubozo ,guhatira abantu kwimuka ,gushyigikira ikorwa ry’ibyaha.
Uru rubanza ruje hashize hafi amezi abiri Sena yemeye kuvanaho ubudahangarwa yari afite nk’umusenateri.
Abashyigikiye Kabila bavuga ko ari urubanza rwa politiki kandi ko binyuranyije n’amategeko.
Umushinjacyaha wa gisirikare avuga ko ibyo Kabila ashinjwa bitareba igihe yari Perezida, ahubwo bishingiye ku mwanya afite ubu wa senateri ubuzima bwe bwose.
Ibyo birego byatangiye gukurikiranwa nyuma y’amagambo Perezida Félix Tshisekedi yatangaje mu itangazamakuru, ashinja Kabila gufatanya n’umutwe wa M23.
Umushinjacyaha yahise asaba Sena gukuraho ubudahangarwa, yemeza ko ibyaha bikekwa ko byabereye mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo bifitanye isano na AFC/M23.
Sena yashyizeho komisiyo yihariye yo gusuzuma ibimenyetso mu minsi itatu, aho umushinjacyaha yabazwaga mu mwiherero ku wa 20 Gicurasi. Kabila, wari hanze y’igihugu, ntiyigeze yitaba.
Ku wa 23 Gicurasi, Sena yatoye ku bwiganze ko bamukuraho ubudahangarwa, bituma inzira y’iburanisha ifungurwa.
Kuva icyo gihe, Kabila yavuze ko ubutegetsi buriho buyobowe n’igitugu, atangaza ko agiye kugaruka mu gihugu, anatangiza ibiganiro n’abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo.
UMUSEKE.RW


