Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yikomye bikomeye ubutegetsi bwa Kenya bwohereje uhagarariye inyungu zabwo mu Mujyi wa Goma ugenzurwa n’abarwanyi ba AFC/M23.
Ibiro bya Perezida wa Kenya, byatangaje ko umukuru w’iki gihugu, yashyizeho ba Ambasederi n’abahagarariye inyungu z’iki gihugu mu bindi bihugu.
Mu bashyizweho harimo Judy Kiaria Nkumiri nk’uhagarariye inyungu za Kenya mu bice bya Goma bigenzurwa na AFC/M23.
Mu itangazo ryasohotse ku wa Gatandatu, ubutegetsi bwa Tshisekedi bwavuze ko ibyakozwe ari ubushotoranyi kuko bitahawe uburenganzira na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga i Kinshasa.
Ubutegetsi bwa Congo bufata M23 nk’umutwe w’iterabwoba, wateye iki gihugu ugafata ibice byacyo.
RDC yagaragaje ko, hakurikijwe amategeko mpuzamahanga n’Amasezerano ya Viyena yo mu 1963, ishyirwaho nk’iryo risaba kubanza kwemererwa n’ubutegetsi bwayo.
Ivuga ko umujyi wa Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, ukiri mu maboko y’umutwe wa M23/AFC, ikanashimangira ko ufashwa n’u Rwanda.
Kinshasa yavuze ko ibyo Kenya yakoze bidakwiye na gato, kandi ko gushyiraho uyihagarariye i Goma ntaho bitaniye n’ubugambanyi.
RDC yasabye abaturage gutuza no kwirinda ibihuha bikomeje gukwira ku mbuga nkoranyambaga by’uko ibice byigaruriwe na AFC/M23 bigiye kuba igihugu cya Kivu.
Yahamagaje kandi ambasaderi wayo muri Kenya kandi itumiza ushinzwe ibikorwa by’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya i Kinshasa kugira ngo batange ibisobanuro.
Hamaze igihe havugwa ko mu Burasirazuba bwa RDC hari gukorwa icyo bise ‘Balkanisation’, kigamije gucamo igihugu hagashingwa Repubulika ya Kivu.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW



CONGO iraza gusara irikoma kenya se kuki yareka kenya ko izi ibyikora .gusa ifite ibibazo
abakongomani bavuga ikinyarwanda bara totezwa barangiza baka dushishikariza gukunda igihugu
Kuki kisegeti ako ashaka umutekano none abazarendo kutumara dukore iki? inka barazimaze imyaka zarashize dukore iki? ni byishimo muri Nord_kivi mu mugi wa remeka