RCS yongeye kugira CSP Sengabo Hillary umuvugizi

TUYISHIMIRE RAYMOND
1 Min Read

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, rwongeye kugira CSP Sengabo Hillary Emmanuel, umuvugizi warwo.

CSP Sengabo yagizwe umuvugizi wa RCS nyuma yo kuzamurwa mu ntera akava ku ipeti rya ‘Senior Superintendent’ ahabwa irya ‘Chief Superintendent.

Yaherukaga kuvugira uru rwego mu 2020 mbere y’uko asimbuwe na SSP Pelly Gakwaya Uwera wari wamusimbuye kuri izo nshingano.

Sengabo yabaye muri izi nshingano kuva 2014 kugeza 2020, mbere yo kujya kwiga mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu karere ka Musanze, aho yaherewe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s) mu miyoborere myiza no gukemura amakimbirane mu mahoro.

Nyuma yo gusoza amasomo, CSP Sengabo Hillary Emmanuel yayoboye amagororero atandukanye arimo igororero rya Muhanga n’irya Huye yose aherereye mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu kiganiro yahaye The New Times, Sengabo yavuze ko yiteguye gukora inshingano ze kinyamwuga.

Ati: “Twaratojwe gukorera igihugu twitanga. Iyo uhawe inshingano, urazubahiriza uko bikwiye.”

Yasezeranyije itangazamakuru ko azakomeza gukorana naryo hafi no kugeza ku baturage amakuru ajyanye n’imikorere n’imishinga ya RCS.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *