Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwemeje ko iyi kipe yatandukanye n’abarundi babiri barimo Rukundo Abdul-Rahman uzwi nka “Paplay” n’umunyezamu, Ndikuriyo Patient.
Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo shampiyona ya 2025/2026 itangire, amakipe akomeje gushyira ku murongo ibya yo. Mu bikomeje gushyirwa ku murongo, harimo gutandukana n’abakinnyi bamwe batazakomezanya no kwinjiza abongera imbaraga ahakiri ibihanga.
Ibicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo, Gikundiro yo mu Nzove, yemeje ko biciye mu bwumvikane bw’impande zombi, yamaze gutandukana na “Paplay” na mugenzi we, Ndikuriyo ukina mu izamu.
Rukundo aravugwa muri Kiyovu Sports nyuma y’ibiganiro by’impande zombi bimaze iminsi ndetse bisa n’ibyarangiye. Bivugwa ko kimwe mu bisa n’ibishobora gutuma uyu mukinnyi asinyira Urucaca, ari mugenzi we, Amiss Cédric usanzwe ari inshuti ye mu buzima busanzwe.
N’ubwo avugwa muri iyi kipe yo ku Mumena ariko, “Paplay” aranavugwa muri Mukura VS iterwa inkunga n’Akarere ka Huye. Aba bombi barekuwe na Gikundiro, bari bakiyifitiye amasezerano y’umwaka umwe. Uretse aba kandi, na Ganijuru Elie yamaze gutandukana n’iyi kipe nyuma yo gutizwa muri Vision FC umwaka ushize.



UMUSEKE.RW


