Mbere yo gutangira umwaka w’imikino 2025/2026, ubuyobozi bwa Rayon Sports WFC, bwongereye amasezerano abakinnyi batanu.
Mu gihe iminsi yo gutangira imyiteguro y’umwaka w’imikino 2025/2026, yegereje ku makipe atandukanye, ni na ko amakipe akomeje kugira ibyo akemura mbere yo gutangira imyitozo.
Rayon Sports WFC iyoboye ruhago y’abagore mu Rwanda ubu, yatangiye kugira ibyo ibanza gukemura. Mu byahereweho, harimo kubanza kongerera amasezerano bamwe mu beza yari isanganywe ariko bari barayosoje.
Abongerewe amasezerano, ni Uwanyirigira Sifa, Uwimbabazi Immaculée, Gikundiro Scolastique, Umuhoza Angelique naNyirandagijimana Diane. Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko aba bose bongereye amasezerano y’imyaka ibiri.
Gikundiro kandi, iri kwitegura kuzahagararira u Rwanda mu mikino ya Cecefa y’abagore yitabirwa n’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri aka Karere ka Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati [CECAFA].
Biteganyijwe ko iyi [CAF Women’s Champions League Cecafa Zonal Qualifiers], izatangira ku wa 3 kugeza ku wa 19 Nzeri 2025 ikazabera muri Tanzania.


UMUSEKE.RW


