Ubwo hasozwaga irushanwa ry’abato ry’umupira w’amaguru “Kwibohora Community Youth Football Tournament”, Irerero rya Niyibizi Ramadhan ukinira APR FC ndetse n’irya UMURI Foundation rya Jimmy Mulisa, yahize ayandi bakinaga maze yegukana ibikombe.
Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Nyakanga 2025, ni bwo ku Kibuga cya Tapis Rouge i Nyamirambo, habereye imikino ya nyuma yahuje amarerero atandukanye y’umupira w’amaguru akorera mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali.
Iri rushanwa ry’abato, ryateguwe na IMIZI Football Alliance (IFA), isanzwe ari ihuriro rigizwe n’abahoze ari abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, ndetse n’indi Miryango ibarizwamo abakina umupira w’amaguru batarabigize umwuga.
Ni ihuriro ryashyizweho mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru mu bana bato, ndetse no gukurana umuco wo kumenya ko kubaka igihugu.
Irushanwa ryabaye mu byiciro bitandukanye by’amakipe 26, arimo abana batarengeje imyaka 10, abatarengeje imyaka 13 n’abatarengeje imyaka 16.
Irerero Ramadhan Foundation FA rya Niyibizi Ramadhan, “Ramadhan Foundation” ryatsinze Intare FTC rya APR FC ari na yo kipe uyu mukinnyi akinira, mu batarengeje imyaka 10. Ni umukino amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2, Ramadhan yegukana igikombe kuri pnaliti 4-2.
Mu batarengeje imyaka 13 na 16, UMURI Football Academy ya Jimmy Mulisa ni yo yegukanye irushanwa nyuma yo gutsinda Irerero rya Green Team FA 1-0 na Intare FTC 3-0.
Iri rushanwa ritegurwa bigizwemo uruhare n’Ishyirahamwe ry’Abahoze bakinira Amavubi (FAPA), izajya ikomeza kuba buri mwaka ndetse n’amarerero aryitabira yiyongere.
Mu isozwa ry’irushanwa, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Munyantwali Alphonse, yashimiye abagize uruhare muri iki gikorwa cyo gufasha abakiri bato kubona aho bakinira ndetse abizeza ubufatanye buhoraho mu gutegura andi marushanwa y’abana.












UMUSEKE.RW



NI MUSIGASIRE IBIBUGA BYO MURI QUARTIER KUKO ABANA BOSSE NTIBAZABONA ACADEMY KUKO BARANISHURA KANDI GUKINIRA KURI TAPIS ROUGE UMWANA UVUYE KARURUMA TRANSPORT NTIYABIVAMO.UMUPIRA UHERA QUARTIER TALENTS ZIKAZAMUKA ZIGAHURA NA BATOZA UMWANA AGOMBA GUKINA CYANE KENSHI HAFI YO MU RUGO AKAMENYERA BALLON NIYO FOOTBALL HOSSE MURI AFRICA NONE IBIBUGA UTUGARI TWAHINDUYE AUTOECOLE EX BIBARE KIMIRONKO AHARI IKIBUGA CYABANA UBU HARI AUTO-ÉCOLE BIRABABAJE ABANA BARI VACANCE NTIBAFITE AHO BAKINIRA.THX