Polisi ikorera mu Karere ka Muhanga, yafashe itsinda ry’abagabo n’abagore 15 ibashinja guhungabanya Umutekano w’abaturage.
Iyi Operasiyo yo gufata aba baturage yabaye kuri iki cyumwweru tariki ya 3 Kanam 2025, ibera mu Kagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi ,yabwiye UMUSEKE ko abafashwe bitwikiraga ijoro bagahungabanya Umutekano n’ituze ry’abaturage.
Ati”Bategaga abaturage mu ijoro bakabambura ibyo bafite.”
CIP Hassan avuga ko usibye gutegera abaturage mu nzira, batoboraga inzu bakiba ibiyirimo bagacika.
Umuvugizi wa Polisi avuga kandi ko guta muri yombi iri tsinda ry’abo yita abagizi ba nabi byagezweho ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage batanze amakuru.
Yongeyeho ati”Twafashe abagabo 13 n’abagore 2 bose barashinjwa ibikorwa by’ubuvugizi bwa nabi bihungabanya Umutekano w’abatuye muri aka Kagari”
Polisi irashimira abaturage, ibasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe.
Polisi iaba kandi abafite iyo myitwarire mibi y’ubujura bwitwaje intwaro ko bayireka, bakarangwa no gukora ibikorwa byiza byubahirije amategeko kandi ko Polisi itazabihanganira.
Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Nyamabuye.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.


