Polisi ku bufatanye n’inzego z’Ibanze zikorera mu Murenge wa Gishamvu, ndetse n’uwa Ngoma mu Karere ka Huye, bataye muri yombi abasore icyenda bashinjwa guhungabanya umudendezo w’abaturage.
Igikorwa cyo gufata abo basore icyenda cyabaye kuri uyu wa 30 Nyakanga 2025.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye UMUSEKE ko abafashwe bakurikiranyweho ibikorwa bigayitse birimo ubujura butobora inzu z’abaturage, no gutega abantu bakabambura ibyabo bitwaje intwaro gakondo.
Ati ”Bitwazaga imihoro, ibyuma ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye.”
CIP Hassan avuga ko Polisi ishimira abaturage bakomeje kugira umuco wo gutangira amakuru ku gihe, kandi iraburira abakomeje kujya mu bikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage guhindura iyo ngeso.
Umuvugizi wa Polisi akavuga ko abatazahindura iyo myitwarire Polisi itazabihanganira.
Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko aba basore Polisi yafashe, bafataga n’abagore ku ngufu bahinguye cyangwa bavuye mu mirimo itandukanye bamwe bakabasambanya ku gahato, abagerageje kwihagararaho bakabakomeretsa.
Abo bose uko ari 9 bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Ngoma mu gihe iperereza ku byo bakekwaho rikomeza.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Huye



MUHIZI ELISEE Hari Ahantu Yanditse Mumagambo Ngo Abasore Icyanda Kandi Ari Ari Abasore Icyenda .