Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye gushyiraho icyumba cy’umukobwa n’amarerero y’abana mu bigo byayo, hagamijwe gufasha abapolisi b’igitsina gore gukora batekanye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, ni we watangaje ibi mu kiganiro yagiranye na RBA.
Yagaragaje ko umukobwa cyangwa umugore uri muri Polisi akeneye ibyangombwa by’ibanze kugira ngo akazi ke kagende neza.
ACP Boniface Rutikanga yavuze ko mu myanzuro yamaze gufatwa harimo ko mu nyubako za polisi hazajya habaho icyumba cyihariye by’umukobwa.
Yagaragaje ko mu ihuriro ry’abagore riba buri mwaka, bakunze kugaragaza icyo kibazo kandi ko gifite ishingiro.
Ati: ” Uko umubare w’abakobwa muri polisi wiyongera, birumvikana ko icyo cyifuzo kigaragara kandi gifite ishingiro.”
Yongeyeho ko Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwafashe icyemezo cyo gutangiza irerero, rizatangirira ku cyicaro gikuru hanyuma rikazakomeza no ku bigo by’amashuri mu minsi iri imbere.
ACP Rutikanga yavuze ko ayo marerero agiye gutangira vuba aha, ku buryo mu mwaka utaha hazasuzumwa ibyo azaba amaze kugeraho.
Ati:“Rero uyu munsi, niba ubona abakobwa benshi muri iki kigo, birumvikana ko irerero cyangwa icyumba cy’umukobwa mu by’ukuri gikenewe.”
Polisi y’u Rwanda yagaragaje ko iyi gahunda ari kimwe mu byerekeye politiki ngari y’igihugu igamije gushyigikira abakobwa n’abagore bari mu kazi kugira ngo bakore batekanye.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW


