Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika yahaye nyirantarengwa y’iminsi 10 kugeza kuri 12, mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, akaba yahagaritse intambara kuri Ukraine.
Ni imwe mu ngingo Perezida Donald Trump yagarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo kuganira na Keir Starmer, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
Muri iki kiganiro Perezida Trump yavuze ko yababajwe n’imyitwarire ya Perezida Putin kuri Ukraine nyuma y’ibiganiro byagiye bibahuza ku murongo wa telefone, bigamije kurangiza intambara imaze imyaka itatu ihanganishije Ukraine, abafatanyabikorwa bayo n’u Burusiya.
Donald Trump wagiye ushinjwa kwihanganira u Burusiya mu bihe bitandukanye agahagarika intwaro n’ubufasha kuri Ukraine, yari aherutse kuvuga ko yahaye u Burusiya iminsi 50 yo guhagarika intamabara.
Trump yagiye ashinja Vladimir Putin w’u Burusiya kuba ‘umusazi, no gukunda intambara’. Trump aherutse kwandika ubutumwa ku rubuga rwa Truth Social avuga ko “Putin yamaze gusara”.
Ati “Nabivuze kera ko [Putin] ashaka Ukraine yose, atari igice cyayo gusa, kandi wenda bigiye kugaragara ko ari byo. Ariko naramuka abikoze, bizatuma u Burusiya burimbuka!”
Trump yavuze ko ashobora gutangaza ikindi kintu kubera ko nta mpamvu yo gutegereza, ibindi byemezo niba Putin adashaka kujya mu biganiro.
Ati “Buri gihe ntekereza ko bigiye kurangira, agahita yica abantu. Sinshishikajwe cyane no kuganira… tuzareba uko bizagenda.”
Umuyobozi mukuru w’ibiro bya Perezida wa Ukraine, Andriy Yermak, yashimiye icyemezo cya Trump cyo kugabanya igihe ntarengwa cy’iminsi 50 yari yahaye u Burusiya ngo bwemere guhagarika intambara.
Kuva muri Gashyantare 2022, u Burusiya burwana na Ukraine mu ntambara yahuruje ibihugu byinshi by’inshuti kuri buri ruhande
Kugeza ubu, u Burusiya bugenzura 20% bya Ukraine, harimo n’Intara ya Crimea yafashwe mu 2014.
BBC
MUGIRANEZA Thierry/UMUSEKE.RW


