Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki 24 Nyakanga 2025, yashyizeho abagize Guverinoma barimo; Abaminisitiri 21 Abanyamabanga ba Leta 10, n’abandi bayobozi bakuru.
Ni nyuma y’uko Dr. Justin Nsengiyumva agizwe Minisitiri w’Intebe asimbuye Dr Ngirente Edouard.
Itangazo ryavuye mu biro bya Perezida, rigaragaza ko mu bagize Guverinoma bashyizweho na Perezida Kagame habayemo impinduka enye mu bari bari muri Guverinoma ubwo yari iyobowe na Dr Ngirente Edouard.
Muri izo mpinduka Dominique Habimana yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, asimbuye Dr Mugenzi Patrice wari muri izi nshingano kuva mu Kwakira 2024.
Dr Bernadette Arakwiye yagizwe Minisitiri w’Ibidukikije, asimbuye Dr Uwamariya Valentine wari muri izi nshingano kuva muri Kamena 2024.
Dr Telesphore Ndabamenye, yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi asimbuye Eric Rwigamba.
Jean de Dieu Uwihanganye, yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwaremezo asimbuye Olivier Kabera.
Abo bayobozi bashyizweho mu buryo bukurikira:
Abaminisitiri
Madamu Judith Uwizeye, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika.
Madamu Ines Mpambara, Minisitiri mu Biro bya Minisitiri wintebe
Bwana Yusuf Murangwa, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi
Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane
Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta
Bwana Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Ingabo
Madamu Consolee Uwimana, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango
Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w’umutekano mu Gihugu
Mr. Dominique Habimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu
Dr. Jimmy Gasore, Minisitiri w’Ibikorwaremezo
Madamu Paula Ingabire, Minisitiri wikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo
Bwana Joseph Nsengimana, Minisitiri w’Uburezi
Dr Bernadette Arakwiye, Minisitiri wThidukikije
Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi
Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima
Bwana Prudence Sebahizi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda
Madamu Nelly Mukazayire, Minisitiri wa Siporo
Dr. Jean Damascene Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw. Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu
Amb. Christine Nkulikiyinka, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo
Maj. Gen (Rtd) Albert Murasira, Minisitiri ushinzwe lbikorwa by’Ubutabazi
Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi.
- Abanyamabanga ba Leta
- Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye bw’Akarere
- Madamu Mutesi Linda Rusagara, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Kwegeranya Imari n’Ishoramari rya Leta
- Bwana Godfrey Kabera, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imari ya Leta.
- Bwana Jean de Dieu Uwihanganye, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo
- Madamu Marie Solange Kayisire, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutegetsi bwigihugu.
- Madamu Claudette Irere, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Uburezi.
- Dr Telesphore Ndabamenye, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi .
- Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuzima.
- Madamu Sandrine Umutoni, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Urubyiruko n’Ubuhanzi
- Bwana Rwego Ngarambe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Siporo.
III. Abandi Bayobozi Bakuru
- Bwana Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), ari ku rwego rwa Minisitiri
- Madamu Juliana Muganza, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), ari ku rwego rw’Umunyamabanga wa Leta
Itangazo rivuga kandi ko lkigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB) n’kigo gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB) bizarebererwa n’Urwego rushinzwe lterambere mu Rwanda (RDB), hashingiwe ku ivugururwa ririmo gukorwa muri izi Nzego.
Abandi bashyizweho ni :
Dr. Doris Uwicyeza Picard, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’lgihugu rw’Imiyoborere (RGB), ari ku rwego rwa Minisitiri
Bwana Nick Barigye, Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).




MUGIRANEZA THIERRY
UMUSEKE.RW



Edward bamushizehe