Perezida Kagame yakiriye abayobozi ba Kiliziya Gatorika muri Afurika -AMAFOTO

TUYISHIMIRE RAYMOND
2 Min Read

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Kanama 2025, yakiriye abayobozi bagize inama y’Abepiskopi Gatolika muri Afurika na Madagasikari bitabiriye inama ya 20 y’iryo huriro i Kigali (SECAM).

Mu kiganiro yagiranye nabo, yabibukije ko amateka yaranze igihugu cy’u Rwanda arimo ibikorwa byiza bya muntu n’ibibi bityo abibutsa ko leta n’amatorero bagakwiye kugira uruhare  mu kurangwa n’ibikorwa byiza.

Perezida Kagame yagize ati “U Rwanda rusobanuye ububi ndetse n’ubwiza bw’ikiremwamuntu, byibutsa ko ababifite mu nshingano, muri Leta n’amadini, bagomba gukoresha ibyiza by’ikiremwamuntu. Mbere habayeho ugutsindwa, ariko abantu beza ntibemera kuba imbata yabyo.”

Perezida Kagame yavuze ko gukorera hamwe ,ubwiyunge n’amahoro byarushaho gufasha umugabe wa Afurika.

Yagize ati “Tugomba kwigira ku mateka, tugakorera hamwe, tugategura urubuga rw’icyizere, ubwiyunge n’amahoro, atari mu Rwanda ahubwo ku mugabane wacu.”

Iyi nama yatangiye ku mugaragaro ku wa Kane, tariki ya 31 Kanama 2025, ihuje  Abakardinali 13, Abasenyeri 100, abapadiri barenga 70 n’Abalayiki, muri rusange bose bakaba barenga 200.

Ifite insanganyamatsiko igira iti “Kristu Isoko y’Amizero, Ubumwe n’Ubwiyunge n’Amahoro: Icyerekezo cya Kiliziya-Umuryango w’Imana muri Afurika mu myaka 25 iri imbere.”

Biteganyijwe ko iyi nama initabirwa n’urubyiruko rurenga 20 000 izanatorerwamo Komite y’Ubuyobozi bushya bwa SECAM.

Inama izasorezwa i Kibeho, tariki ya 3 Kanama 2025, ahazaturirwa Igitambo cya Misa.

Perezida Kagame ari kumwe na Cardinal Kambanda ndetse na Cardinal Ambongo
Perezida Kagame yahaye ubutumwa abayobozi ba Kiliziya Gatorika muri Afurika

Perezida KAGAME yabakiriye muri Village Urugwiro

UMUSEKE.RW

 

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *