Umuyobozi wa UNHCR yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

MUGIRANEZA THIERRY
2 Min Read

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane, tariki ya 28 Kanama 2025, yakiriye Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi (UNCHR), Filippo Grandi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byanditse kuri X ko baganiriye ku kongerera imbaraga mu bufatanye bw’u Rwanda na UNHCR, uruhare rw’u Rwanda mu guha ishingiro kurinda impunzi, kuzinjiza muri sosiyete ndetse n’ibisubizo by’igihe kirambye.

Filippo Grandi asuye u Rwanda mu gihe yari aherutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yaganiriye na Perezida Félix Tshisekedi.

Yari yavuze ko ingendo azakorera mu Bihugu byombi zigamije kuganira n’abayobozi bombi ku bibazo by’impunzi.

Tariki ya 24 Nyakanga 2025, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basinye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka, mu mahoro, kandi ku buryo bwubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Amasezerano yashyiriweho umukono i Addis Ababa muri Ethiopia, aho u Rwanda rwari ruhagararirwe na Ambasaderi Charles Karamba, naho Congo ikaba yari ihagarariwe na Shaban Lukon Bihango Jacquemain, Minisitiri w’Intebe wungirije, akaba na Minisitiri w’umutekano.

Hari mu nama yo ku rwego rw’abaminisitiri ifite ishingiro mu masezerano mpuzamahanga atandukanye, ndetse n’ayahuriweho n’ibihugu byombi by’umwihariko kuva mu 2010, ajyanye no gucyura impunzi, zaba iz’abanyarwanda ziri muri DRC, n’iza DRC ziri mu Rwanda.

Amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo yasinyiwe i Washington muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ku wa 27 Kamena 2025, nayo arimo ingingo yo gufasha impunzi gutahuka ku bushake.

U Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 135, ziganjemo izo mu bihugu byo mu Karere nk’ izirenga ibihumbi 80 zikomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’ibihumbi 51 z’Abarundi.

Muri Nzeri 2019 kandi, Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, HCR byashyize umukono ku masezerano yo kwakira impunzi n’abasaba.

Ni amasezerano yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU nyuma y’ubushake Perezida Kagame yagaragaje bw’uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z’Abanyafurika zageze muri Libya zishakisha ubuhungiro n’amahoro ariko, nyuma zigatangira gucuruzwa bucakara.

Aba batangiye kwakirwa, bacumbikirwa i Gashora mu Karere ka Bugesera, mu gihe batekereje ibihugu bizabakira.

MUGIRANEZA Thierry / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *