UPDATE: Perezida Chapo wa Mozambique yageze mu Rwanda

MUGIRANEZA THIERRY
2 Min Read

UPDATE: Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, yageze mu Rwanda, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

 

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Felix Namuhoranye n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, muri Village Urugwiro.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Abakuru b’ibihugu bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo, aho baganiriye ku ngingo zitandukanye zireba ubutwererane hagati y’u Rwanda na Mozambique.

Ni uruzinduko rwa mbere uyu Mukuru w’Igihugu agiriye mu Rwanda kuva yatangira kuyobora Mozambique muri Mutarama uyu mwaka.

Uruzinduko rwe ruje rukurikira inama yabaye ku wa Kabiri tariki ya 26 Kanama 2025, igahuza Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Mozambique, Amb. Maria Manuela dos Santos Lucas.

Iyi nama yasuzumiwemo ubutwererane busanzweho ndetse n’inzego nshya ibihugu byombi bishobora kwaguriramo ubufatanye n’umubano.

Abayobozi bakuru mu Ngabo n’Igipolisi cya Mozambique nabo baherukaga I Kigali, aho ku wa Gatandatu tariki ya 23 Kanama 2025, Minisitiri Maj Gen Cristóvão aherekejwe n’Umugaba w’Ingabo z’icyo Gihugu, Maj Gen André Rafael Mahunguane n’Umuyobozi ushinzwe Amategeko muri Polisi y’Igihugu, CP Fabião Pedro Nhancololo n’abandi batangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda rwari rugamije gushimangira ubufatanye busanzwe mu by’umutekano n’ingabo hagati y’ibihugu byombi.

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Mozambique zifitanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere umutekano, kurwanya ibyaha no guhererekanya abakekwaho ibyaha.

Hashingiwe ku masezerano y’umutekano, mu 2021 u Rwanda rwohereje ingabo mu ntara ya Cabo Delgado ya Mozambique kugira ngo zihagarike ibikorwa by’iterabwoba byari byaratumye abaturage benshi bahunga.

Ubu mu bice binini umutekano waragarutse ndetse n’ibikorwa birasubukurwa birimo amashuri ndetse n’abantu basubira mu byabo.

Ubu Ingabo z’u Rwanda ziri gutoza iza Mozambique mu kubafasha kubaka igisirikare gikomeye cy’ikinyamwuga.

Perezida Daniel Chapo yakiriwe mu byubahiro bihabwa Abakuru b’Ibihugu

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *