Pavelh Ndzila yerekanywe mu bakinnyi ba Rayon Sports

MUGIRANEZA THIERRY
3 Min Read

Ikipe ya Rayon Sports, yerekanye abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2025-2026, umunyezamu w’Umunya-Congo Brazzaville, Pavelh Ndzila uherutse gutandukana na APR FC, na we yerekanwa muri abo bakinnyi.

Aba bakinnyi berekanwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Kanama 2025, muri Stade Amahoro mu birori by’Umunsi w’Igikundiro, bitangiza umwaka w’imikino w’iyi kipe yambara umweru n’ubururu.

Muri Stade Amahoro yarimo abafana bakabakaba ibihumbi 30, bari batangiye kwinjira mu masaha ya saa Sita, bagasusurutswa n’abavangamiziki ndetse n’abahanzi. Saa kenda n’igice nibwo abafana beretswe abakinnyi Ikipe ya Rayon Sports WFC y’abari n’abategarugori.

Abakinyi b’iyi kipe imaze imyaka mike ishinzwe ariko ikaba imaze kuba ubukombe, baserutse bambaye umukenyero.

Mu masaha ya saa Kumi n’iminota 50 nibwo, Wasili na Mugeni Faustin ‘Simbigarukaho’ bari bayoboye ibi birori batangiye guhamagara abakinnyi Ikipe ya Rayon Sports y’abagabo izakoresha mu marushanwa izakina mu mwaka w’imikino wa 2025-2026.

Aba bakinnyi barimo: Sindi Paul Jesus azambara numero 27, Rushema Chris wavuye muri Mukura VS azambara nimero 25, Niyonzima Olivier Seif wongereye amasezerano muri iyi kipe azambara nimero 21. Umunyezamu Mugisha Yves azambara nimero 32, Musore Prince wavuye mu Burundi azambara nimero 23, mu gihe Serumogo Ali na we wongereye amasezerano muri iyi kipe azambara nimero 2.

Iradukunda Pascal bakunze kwita ‘Petit Messi’ cyangwa ‘Petit Skol’ azambara nimero 30, Aziz Basane azambara nimero 18, Ntarindwa Aimable na we wavuye muri Mukura VS azambara nimero 3, Adama Bagayogo ukundwa n’abafana benshi ba Rayon Sports azambara nimero 19, umunyezamu mushya Drissa Kouyate azambara nimero 1, mu gihe Patient Ndikuriyo usanzwe muri iyi kipe azambara nimero 22.

Barimo kandi Rukundo Abdulrahman uzambara nimero 17, Harerimana Abdellaziz uzambara nimero 7, Mohammed Chelli uzambara nimero 8, Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’ yahawe nimero 5, Bayisenge Emery ahabwa 15, Ishimwe Fiston azambara nimero 20, rutahizamu Chadrack Bingi Belo azambara nimero 14.

Harimo kandi Innocent Assana Nah yahawe nimero icyenda. Habimana Yves, rutahizamu mushya wavuye muri Rutsiro FC azajya yambara nimero 11.

Abedi Biramahire azajya yambara nimero 10, uyu wari warahangayikishije abafana ba Rayon Sports bifuza kumugura yinjiye muri Stade akomerwa amashyi.

Umunyezamu w’Umunya-Congo Brazzaville, Pavelh Ndzila uherutse gutandukana na APR FC, niwe werekanwe bwa nyuma mu bakinnyi ba Rayon Sports, maze abafana barahaguruka bakoma akaruru ko bamwishimiye.

Iyi kipe kandi yerekanye itsinda ry’abatoza bazayitoza barimo Afahmia Lotfi nk’umutoza mukuru.

Mu mwaka w’imikino wa 2025-2026, ikipe ya Rayon Sports izitabira amarushwana arimo Shampiyona y’icyiciro cya mbere, Igikombe cy’Amahoro ndetse n’Irushanwa rya CAF Confederation Cup aho mu ijonjora ry’ibanze yatomboye ikipe ya Singida Black Stars yo muri Tanzania.

Pavelh Ndzila wahoze muri APR Fc

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *