Ousmane Dembélé yegukanye Ballon d’Or 2025

HABIMANA Sadi
4 Min Read

Rutahizamu ukomoka mu Bufaransa, Ousmane Dembélé ukinira Paris Saint-Germain y’iwabo, ni we wegukanye umudari wa Zahabu [Ballon d’Or] 2024/2025 itangwa n’ikinyamakuru, France Football.

Ku wa Mbere, tariki ya 22 Nzeri 2025, muri Théâtre du Châtelet i Paris mu Bufaransa hari hateraniye ibyamamare muri ruhago y’Isi byitabiriye itangwa ry’igihembo cya Ballon d’Or gihabwa umukinnyi wahize abandi muri ruhago. Iki gihembo cyatanzwe ku nshuro ya 69.

Nyuma y’umwaka mwiza w’imikino 2024/2025 yagize, Dembélé ni we wahawe umupira wa Zahabu yashyikirijwe na Ronaldinho wabaye umukinnyi ukomeye ku Isi ubwo yakiniraga PSG na FC Barcelona.

Ousmane yafashije ikipe ye kwegukana ibikombe byinshi mu mwaka ushize w’imikino. Mu mikino 53 yakinnye, yatsinze ibitego 35 anatanga imipira 17 yavuyemo ibindi bitego. Bivuga ngo yagize uruhare mu bitego 52.

Ari kumwe na PSG, Dembouzi yegukanye ibikombe birimo UEFA Champions League, igikombe cya shampiyona [Ligue 1], French Cup, Trophée des Champions na UEFA Super Cup.

Dembélé w’imyaka 28, yatsinze abarimo Lamine Yamal wafashe umwanya wa Kabiri ndetse agahabwa igihembo cy’umuto witwaye neza ku nshuro ya Kabiri yikurikiranya, Vitinha wa PSG, Mohamed Salah na Rafinha wabaye waje ku mwanya wa Gatanu.

Dembouzi yavuze ko ari inzozi zabaye impamo, ashimira buri wese wagize uruhare mu rugendo rw’iki gihembo yabonye ndetse anashimira ababyeyi n’umuryango we muri rusange.

Ati “Ibyishimo byinshi. Ishem n’amarangamutima. Inzozi zabaye impamo. Mwarakoze mwese mwanshyigikiye muri uru rugendo rurerure.”

Abandi baje mu 10 ba mbere, ni Achraf Hakimi, Kylian Mbappé Cole Palmer, Gianluigi Donnarumma na Nuno Mendes.

Mu cyiciro cy’abagore, rutahizamu wa Women FC Barcelona, Aitana Bonmatí ni we wegukanye Ballon d’Or 2024-2025 mu Cyiciro cy’Abagore ahigitse abarimo Mariona Caldentey, Alessia Russo, Alexia Putellas na Chloe Kelly n’abandi.

Aitana ukinira FC Barcelona y’abagore, yegukanaga iki gihembo ku nshuro ya Gatatu yikurikiranya nyuma yo kucyegukana mu 2023 na 2024.

Mu bindi bihembo byatanzwe, harimo icya rutahizamu mwiza, wabaye Viktor Gyökeres wa Arsenal, ikipe nziza y’abagore yabaye Arsenal y’abagore, Gianluigi Donnarumma wa Manchester City, yabaye umunyezamu witwaye neza kurusha abandi.

Abandi bahembwe, ni Hannah Hampton wa Chelsea y’abagore wabaye umunyezamu wahize abandi mu cyiciro cy’abagore [women’s Yachine Trophy 2025]. Ni igihembo yashyikirijwe na Buffon wahoze ari umunyezamu Isi itazibagirwa.

Abandi bakinnyi bitwaye neza, ni Lamine Yamal wegukanye igihembo cy’umukinnyi muto witwaye neza kurusha abandi mu cyiciro cy’abagabo nyuma yo guhigika abarimo Désiré Boué wa PSG, Joao Neves, Estevao na Kenan Yildiz.

Mu cyiciro cy’abagore, Vicky Lopez wa FC Barcelona yahembwe nk’umuto witwaye neza kurusha abandi, akurikirwa n’abarimo Linda Caicedo, Weike Kaptein, Michelle Agyemang na Claudia Martinez Ovando.

Abatoza bitwaye neza, ni Luis Enrique wa PSG na Sarina Wiegman utoza ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza.

Mu cyiciro cy’abagore, umukinnyi wa FC Barcelona, Aitana Bonmatí ni we wegukanye igihembo
Ousmane na Aitana Bonmatí ni bo bahize bagenzi ba bo
Ousmane Dembélé yegukanye Ballon d’Or 2025
Dembouzi yavuze ko ari inzozi ze zabaye impamo
Ronaldinho ni we washyikirije Ousmane Dembélé igihembo cye
Lamine Yamal yari yazanye n’ababyeyi be na nyirakuru
Rafinha n’umuryango we, bari mu bitabiriye ibirori

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *