Operasiyo karundura  yafatiwemo abajura bazonze ab’i Muhanga

Elisée MUHIZI
1 Min Read

Polisi ikorera mu Karere ka Muhanga yafashe abasore barindwi  ibakekaho icyaha cy’ubujura no gutobora inzu z’abaturage.

Ni mu gikorwa cya Operasiyo Polisi muri aka Karere yakoze ku murogoba wo kuri uyu wa Kane Tariki ya 12 Kamena 2025 mu Mudugudu wa Rutenga, Akagari ka Gahogo Umurenge wa Nyamabuye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye UMUSEKE ko muri uyu mukwabu, Polisi yahise ifata abasore barindwi  benshi bakaba bari mu kigero cy’imyaka 21 na 37 y’amavuko.

SP Emmanuel avuga ko Abafashwe bose batoboraga inzu z’abaturage bakiba ibikoresho bitandukanye byo mu rugo.

Ati” Hari abategeraga abagenzi mu nzira bakabambura ibyo bafite”

Uyu muyobozi avuga ko hari n’abafatanywe ibiyobyabwenge akavuga ko ibyo abo bose bakekwaho babikora bitwaje ibikoresho bikomeretsa.

SP Emmanuel avuga ko aba bose kandi bakaba atari ubwa mbere bagaragaye muri ibi byaha kuko bagiye babihanirwa inshuro irenze imwe.

Umuvugizi wa Polisi yasabye abafite iyo ngeso y’ubujura no kurarikira iby’abandi ko babihagarika kuko Polisi iri maso kandi itazaha umwanya ushaka guhungabanya Umutekano w’abaturage n’ibyabo.

Abafashwe uko ari barindwi  bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye.

SP Emmanuel yashimiye abaturage bahaye Polisi amakuru y’abakekwaho ubu bujura.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *