Nyuma y’imyaka itatu ayivuyemo, Nyarugabo Moïse uherutse gusesa amasezerano muri Bugesera FC, ashobora gusubira muri Mukura VS nyuma y’ibiganiro impande zombi zagiranye mu buryo butunguranye.
Mu minsi ishize, ni bwo Nyarugabo yaseshe amasezerano yari yagiranye na Bugesera FC, ayibwira ko babyarana abo. Nyuma y’igihe gito gusa, yahise agirana ibiganiro na Mukura VS yahozemo.
Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko iyi kipe yahisemo kumuvugisha nyuma yo kubura Muhoza Daniel wa Étoile de l’Est. Bivugwa ko ikipe y’i Ngoma yifuje guhabwa 5000,000 Frw kuri Muhoza mu gihe abo mu Akarere ka Huye bo bifuzaga kumutangaho 2000,000 Frw. Uyu musore byatumye iyi kipe imubura maze ihitamo kwerekeza amaso kuri Nyarugabo wahavuye mu 2022 ubwo yazaga muri AS Kigali.
Mu gihe ibiganiro byatunguranye byagenda neza hagati y’impande zombi, Moïse yasubira gukina mu Akarere ka Huye.


UMUSEKE.RW


