Umugabo arakekwaho kwica umugore we bapfa amakimbirane ashingiye ku businzi, bikekwa ko umugore yishwe n’inkoni yakubiswe ntajyanwe kwa muganga.
UMUSEKE wamenye amakuru ko mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana mu kagari ka Nyanza, mu mudugudu wa Rubona umugabo witwa Ahimana Felecien w’imyaka 26 akekwaho kwica umugore bari bamaranye imyaka 8 babana.
Bikekwa ko uriya mugabo yakubise umugore we witwa Murebwayire Esther w’imyaka 28, bari bafitanye abana babiri bimuviramo gupfa.
Amakuru avugo ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku businzi bw’umugabo.
Nyakwigendera yakubiswe mu ijoro ryo ku wa 03 Nyakanga 2025 ariko amakuru avuga ko nyuma yo gukubitwa atigeze ajyanwa kwa muganga kuko batamenyesheje inzego z’ibanze.
Abaturanyi be babakijije muri iryo joro, ari na bo batanze amakuru.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide yabwiye UMUSEKE ko RIB yatangiye iperereza
Ukekwaho kwica umugore we afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana kugira ngo iperereza rikomeze.
Uriya mugabo asanzwe akora mu kigo cy’amashuri cya Espanya nk’umukozi wo mu gikoni.
Umurambo wajyanywe kwa muganga ku bitaro bikuru bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza


