Mu Karere ka Nyagatare, inka zisaga ibihumbi 200 zatangiye gukingirwa indwara y’uburenge n’igifuruto, mu rwego rwo guhangana n’indwara z’ibyorezo byibasira amatungo.
Iki gikorwa kiri kubera mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyagatare, ahi hakingirwa inka zifite kuva ku mezi atandatu kuzamura kandi bigakorwa ku buntu.
Mugiraneza Elisa, umworozi wororera mu Kagari ka Gitengure mu Murenge wa Tabagwe, ashimangira ko iyi gahunda yari ikenewe kuko bituma inka zitarwaragurika.
Ati “Izi nkingo zifasha izi nka zacu kudapfa kurwaragurika, kubera Ibyorezo biza birimo uburenge, igifuruto, n’izindi ndwara zibasira amatungo, ubwo rero inka na zo zihora zifite ubuzima bwiza.”
Impuguke mu bworozi, Dr Kabangira Gahigana Justus, avuga ko gukingira aya matungo izi ndwara ari ingenzi kugira ngo amatungo agire ubudahangarwa.
Ati “Ibyo tubikora kugira ngo amatungo cyangwa inka tuzongerere ubudahangarwa, [kugira ngo] haramutse hagize ifatwa n’igifuruto cyangwa iy’uburengere, kuko tuba twarayongereye ubudahangarwa, ya ndwara ntabwo iyizahaza.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere Ushinzwe iterambere ry’ubukungu ,Matsiko Gonzague, yasabye aborozi korohereza abavuzi b’amatungo batangiye iki gikorwa.
Ati “Aborozi barasabwa ubufatanye kubera ko amatungo turi gukingira ni ayabo. Abaza bakingira baba bakeneye gufatanya na bo, kugira ngo akazi kabo gakorwe vuba, bave ku mworozi umwe bajye ku wundi.”
Iki gikorwa cyo gukingira uburenge mu karere ka Nyagatare biteganyijwe ko bizamara igihe cy’amezi abiri.
Indwara y’igifuruto, ni imwe mu zikunze kwibasira inka zo muri aka gace, aho inka yafashwe irangwa no guhinda umuriro, gucika intege, kuzana urukonda n’utubyimba ku ruhu ndetse n’ibindi bimenyetso bituma itabasha kurya no kunywa bikayiviramo gupfa byihuse.
Iyi ndwara akenshi ikwirakwizwa n’amasazi ari na yo mpamvu yandura vuba cyane. Ni mu gihe indwara y’uburenge na yo ikunze kugaragara muri aka Karere, Imirenge imwe n’imwe igashyirwa mu kato.
Mu Karere ka Nyagatare habarurwa inka zisaga ibihumbi 230.

UMUSEKE.RW


