Ntwari Fiacre yatangije irerero ryigisha umupira w’amaguru

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Umunyezamu w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi na Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, Ntwari Fiacre, yatangije ku mugaragaro irerero ryigisha umupira w’amaguru yise “Ntwari Foundation.”

Ni irerero yatangirije mu Akarere ka Musanze aho Ntwari avuka n’ubundi. Ni igikorwa yashyize ku mugaragaro ku wa Gatandatu tariki ya 21 Kamena 2025.

Fiacre wari kumwe na bamwe mu bayobozi bo mu Akarere ka Musanze ndetse n’inshuti ze za hafi n’abo mu muryango we, yatangije ku mugaragaro iri rerero yise “Ntwari Foundation” rizajya rifasha abana kuzamura no gukuza impano za bo mu mupira w’amaguru.

Yabahaye ibikoresho birimo imyambaro, imipira yo gukina ndetse n’ibindi bikoresho byifashishwa mu gukora imyitozo.

Uyu munyezamu bivugwa ko ari mu muryango usohoka muri Kaizer Chiefs nyuma kutabona umwanya uhagije wo gukina. Amakuru avuga ko mu gihe atandukanye n’iyi kipe, azerekeza ku mugabane w’i Burayi kuhakomereza akazi.

Mbere yo kujya muri Afurika y’Epfo, Fiacre yazamukiye mu Intare FC, akinira APR FC, Marines FC na AS Kigali.

Ntwari Fiacre yatangije ku mugaragaro Irerero ryigisha umupira w’amaguru 
Ni ibikoresho bizabafasha mu myitozo
Ni umuhango warimo batandukanye barimo inshuti ze
Irerero ryitwa “Ntwari Foundation”

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *