Ntabwo turi ba gashozantambara-Perezida Kagame

MUGIRANEZA THIERRY
4 Min Read

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yabwiye abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda ko u Rwanda rutagambiriye gushoza intambara ku bandi ko ariko iyo abo bandi bayirushojeho irwanwa kandi intego ari ukuyitsinda.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere tariki 25 Kanama 2025, ubwo yayoboraga umuhango wo gusoza amasomo ku barenga 6000 barimo ba-Ofisiye muri RDF, Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora.

Abakurikiye aya masomo azwi nka ‘Military Career Courses’ bahawe ubumenyi mu bya gisirikare n’ibindi.

Perezida Kagame akaba yashimiye abasoje aya masomo ku kazi keza bamazemo iminsi, abibutsa ko bagomba kurinda abaturage ku kiguzi icyo ari cyo cyose.

Ati “ Iyo mukorera Igihugu namwe muba murimo, muba mukora akazi kanyu.”

Yavuze ko amateka y’abanyarwanda, yabigishije byinshi bagomba kubakiraho, birimo akababaro n’ibihe bikomeye ariko icyangombwa ari uko u Rwanda rutazimira.

Perezida Kagame yavuze ko nta muntu numwe ufite uburenganzira ku banyarwanda nubwo amateka agaragaza ko hari abantu bashaka kwigira nkaho baremye abandi.

Ati “ Sibyo. Ntabaremye abandi, niba hari abaremye abandi abo baremye ni aba ahandi ntabwo ari abo mu Rwanda.”

Yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zifite inshingano nini zo kurinda abanyarwanda n’ubusugire bw’u Rwanda kugira ngo abo yise ibirura batazarya abanyarwanda.

Yasobanuye ko mu myaka mike ishize hari ibihe bigenda bikagaruka ko byibuze nta myaka itanu ishira hatabayeho icyugariza u Rwanda.

Ati “Ibyo byugariza u Rwanda ntabwo bituruka ku Rwanda bituruka ahandi. Iyi RDF mu nshigano zayo cyangwa se n’u Rwanda urwarwo ntabwo rubayeho, ntabwo RDF ibayeho ari iyo gushotorana. Ntawe dushotora.

Nubwo muri uyu mwuga wa RDF urimo kurwana intambara, kurasana rwose kurasana bivuze ko harimo abapfa, harimo abakomereka ariko ntabwo intego ari ukwica cyangwa ari ugukomeretsa cyeretse iyo abandi batumva u Rwanda, badakunda u Rwanda, badashaka u Rwanda bateje intambara ku Rwanda.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati:”Icyo gihe wa mwuga niho uzira noneho mu nshingano nyakuri. Icyo gihe intambara irarwanwa kandi tugomba kuyirwana kugira ngo tuyitsinde ntabwo ari ukurwana birimo kubabarira  cyangwa se gusaranganya, ngo nakoze bimwe aha reka nge no gukora n’ibindi aha tubyoroshye. Oya turabikomeza ahubwo bikagera kuri buri wese, yaba twe yaba abanzi b’u Rwanda turwanana nabo kugira ngo bibagereho, banabyumve bumve ko intambara bashoje batari bakwiriye kuba bayisoza.”

Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yavuze ko hari Abakuru b’Ibihugu birirwa ku maradiyo bavuga ko bazasenya u Rwanda, bakureho ubutegetsi bw’u Rwanda  bashyireho ubwo bashaka bice uwo bashaka ko kandi ibyo bituma u Rwanda rusubira mu mateka rukamenya ko hari abashaka kurugirira nabi.

Ati “Ni ukuvuga rero tugomba guhora twiteguye kuko ukugirira nabi ntitumenya aho avuye, ntitumenya igihe abishakiye ariko wowe ugomba guhora witeguye.”

Mu munsi yashize Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Perezida Varisito Ndayishimiye w’u Burundi bumvikanye bavuga ko bazakuraho ubutegetsi mu Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yabwiye Ingabo ko kandi ikinyabupfura ari ngombwa kuko bituma mu nshingano umuntu aba umuntu wuzuye agahora atekereza ko ikintu cya mbere ari ukuzuza inshingano afite.

Perezida Kagame yavuze ko  ntawe bajya bashozaho intambara keretse uwayibashojeho, ari ihame, umuco w’u Rwanda na RDF.

Ati “Ahubwo twitabira no gufasha abandi babuze cyangwa badafite umutekano iyo babishatse bakadusaba ko twagira uko dufatanya nabo, tukabatera inkunga tugakorana nabo kugira ngo nabo bakemure ibibazo byabo.”

Yasobanuye ko Igisirikare cy’u Rwanda atari igicanshuro, kirinda u Rwanda ndetse ibyo bituma kigera naho gikora ibirenze amikoro  yacyo. Aha yavuze ko hagomba gukoreshwa bike bihari kandi bigatanga byinshi birambye.

Abarenga 6000 basoje amasomo

Murare yari yose mu Ngabo
Perezida Paul Kagame i Gabiro

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *