Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin NKUSI yabwiye UMUSEKE ko Gasana François yavukiye mu yahoze ari Kibuye muri Segiteri ya Kivumu (ibice byayo bimwe byagiye ku karere ka Ngororero), ngo yakoze ibyaha bitandukanye harimo icyaha cyo kwica Abatutsi muri Jenoside ndetse anakangurira abandi kwica Abatutsi.
Nkusi avuga ko Gasana ubwe yishe Umututsi amuteye igisongo.
Yavuze ko nyuma y’iperereza ryakozwe bikamenyekana ko yihishe muri Norvege aribwo mu mwaka wa 2012 bohereje inyandiko zo kumufata, biza kwemezwa ko yoherezwa mu Rwanda.
Kubera uburyo abakekwaho Jenoside bigoye kubageraho, ngo hari akazi gakomeye ko kubashakisha kubera amayeri anyuranye bakoresha arimo guhinduranya aho bihisha, guhindura amazina n’amadini n’ibindi.
Nyuma yo kugera mu Rwanda, Gasana aramara iminsi 5 abahatwa ibibazo n’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, nyuma dosiye ye izagezwa mu Bugenzacyaha, na bo barebe iyo dosiye nyuma bazaregere urukiko basaba ko afungwa by’agateganyo, nyuma azaburane mu mizi.
Norvege yaburanishije uwitwa Bugingo Sadi, ku byaha bya Jensoide ndetse arakatirwa. Norvege yohereje mu Rwanda uwitwa Charles Bandora mu mwaka wa 2013 araburanishwa ndetse akatirwa gufungwa imyaka 30.
Faustin Nkusi avuga ko imikoranire y’ubutabera bw’u Rwanda na Norvege ari iyo gushimwa, ndetse ko hari abandi bantu 4 u Rwanda rwifuza ko bazoherezwa bagakurikiranwa ku byaha bakekwaho.
Inkuru yaanje: Umunyarwanda Gasana François wari wariyise Franky DUSABE ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagejejwe mu Rwanda n’igihugu cya Norvege (Norway) ngo yisobanure ku byo akekwaho.
Ubushinjacyaha Bukuru mu Rwanda buvuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Kanama 2025, bwakiriye Francois GASANA alias Franky DUSABE woherejwe na Norvege kuza kuburanira mu Nkiko z’u Rwanda kubera ibyaha akekwaho bya Jenoside.
Uyu mugabo yaje mu ndege ari kumwe n’abashinzwe umutekano muri Norvege, akigera i Kigali yakirwa n’abapolisi bo mu Rwanda, arabanza yitegereza gato ikirere cy’u Rwanda, ubundi yambikwa amapingu.
Itangazo ry’Ubushinjacyaha Bukuru rivuga ko Gasana yakatiwe imyaka 19 y’igifungo n’Urukiko Gacaca rwa Nyange kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu mugabo yavutse mu 1972 avukira muri Segiteri ya Ndaro, kuri Sellule ya Bitabage muri Ngororero, ni naho Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ari.
Ubushinjacyaha Bukuru bushimira inzego z’ubutabera za Norvege ku bufatanye mu bijyanye no kurwanya ibyaha no guca umuco wo kudahana.

UMUSEKE.RW


