Kapiteni w’ikipe y’Ingabo, Niyomugabo Claude, yasabye abakunzi b’iyi kipe gushyira umutima hamwe bakabizeraho kuzatsinda Pyramids FC yo mu Misiri mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.
Ku wa Gatatu, tariki ya 1 Ukwakira 2025, hateganyijwe umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze uzahuza APR FC na Pyramids FC mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, CAF Champions League.
Ni umukino biteganyijwe ko uzabera kuri Kigali Pelé Stadim Saa Munani z’amanywa. Amakipe yombi, yakoze imyitozo ya nyuma ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu kuri Stade izaberaho umukino.
Aganira n’itangazamakuru, kapiteni w’ikipe y’Ingabo, Niyomugabo Claude, yavuze ko bubaha ikipe bazahura ariko batayitinya. Yakomeje amara impungenge abakunzi ba bo ndetse yemeza ejo bazabaha ibyishimo.
Ati “Hari ibyo muzabona [abwira abafana] mutigeze mubona. Ahubwo mutuze mushyire umutima hamwe. Pyramids ni ikipe nziza hano muri Afurika ndakeka ari yo iyoboye.”
“Twebwe ahubwo gutombora amakipe akomeye, ni amahirwe kuri twebwe. Bidutera imbaraga cyane. Aho kugira ngo dutombore ya kipe muba mwasuzuguye, oya. Imana Ijye Idufasha ahubwo dutombore za Al Ahly, za Mamelodi, za Kaizer. Niyo mikino tuba dushaka. Ejo ndabwira abafana bazaze batange umusanzu wa bo natwe dukore akazi dushinzwe.”
Ni inshuro ya Gatatu yikurikiranya izi kipe zigiye guhurira mu marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League. Muri izo nshuro zose, Pyramids FC yagiye isezerera APR FC itarenze umutaru.

UMUSEKE.RW



Muzaze Mufane Pyraymids FC Yaje Ikigali Mumyitoza Kuko Yaje Kwitoreza Kwikipe Ya APR Ikigali Kuko Imaze Kuyitorezaho Kabiri Kandi Imyitozo Igendaneza .