Niyikiza Josephine wize ku ishuri ryo mu cyaro hari icy’abandi Banyarwanda bamwigiraho

MUHIRE DONATIEN
4 Min Read

Karongi: Niyikiza Josephine ubu wabonye ubushobozi, akomeje guhindura imibereho y’ababyeyi n’abanyeshuri ku ku Ishuri Ribanza ryo Kuruganda murenge wa Murundi, aho ashakisha ubushobozi akagurira ibikoresho by’ishuri abana bo mu miryango ikinnye biga ku kigo na we yizeho nubwo ubu yabonye ubushobozi.

Murundi ni umwe mu Mirenge 13 igize Akarere ka Karongi, ukaba ari umwe mu mirenge ifite abatishoboye benshi kubera ko ubutaka bwaho busharira bigatuma abahatuye bahinga ntibeze uko bikwiye.

Ibi bituma iyo ugeze mu mashuri yaho usanga hari abanyeshuri bajya kwiga batambaye imyenda y’ishuri, abandi ugasanga bambaye imyenda y’ishuri iteyemo ibiremo n’inkweto za bodaboda zacitse.

Ibyo kandi bigendana no kuba bamwe muri bo baza mu ishuri badafite amakayi yo kwandikamo bikagira ingaruka ku myigire yabo.

Mukanoheri ufite abana batatu biga ku Ishuri Ribanza ryo Kuruganda yavuze ko harimo ugeze mu wa Gatanu atarambara imyenda y’ishuri na rimwe, ugeze mu wa Gatatu afite imyenda y’ishuri ishaje yahawe n’umugiraneza, n’uwiga mu mbere ngo nta myambaro y’ishuri yari afite.

Uyu mubyeyi utunzwe no guca inshuro aho ashobora kubona Frw 800 cyangwa Frw 1000 ku munsi yabwiye UMUSEKE ko yahisemo kohereza abana be mu ishuri kugira ngo atababuza uburenganziza bwo kwiga.

Ati “Ntabwo wafata Frw 1000 ngo ukuremo amakayi y’abana batatu, inkweto zabo, akeneye no kurya, kandi ukeneye n’ikode. Byari bimbangamiye cyane kuba abana banjye baza ku ishuri badafite imyenda y’ishuri, kuba umwana umwe Imana imuhaye uniforme ndishimye cyane.”

Umwe mu bana bahawe imyena y’ishuri yabwiye UMUSEKE ko byamuteraga ipfunwe kwigana n’abandi bana bambaye imyenda y’ishuri we atayambaye.

Ati “Josephine ndamushimye ko yampaye imyenda y’ishuri, Imana imuhe umugisha. Ngiye kwiga nshizeho umwete, nzagere ku nzozi zanjye zo kuba umusirikare.”

Niyikiza Josephine watanze aya makayi n’ibikoresho by’ishuri avuka muri uyu murenge wa Murundi, ariko kuri ubu aba mu gihugu cy’Ubusuwisi.

Yabwiye UMUSEKE ko mu 2018 aribwo yamenye imibereho y’aba banyeshuri biga ku kigo yizeho ari umwana. Bimwe mu byumba bya EP Kuruganda byigagamo abanyeshuri 80, abandi bakigira muri shitingi.

Niyikiza yashatse ubushobozi, anasaba inshuti afite mu Busuwisi kumushyigikira yoherereza ubuyobozi bw’umurenge wa Murundi n’ishuri amafaranga bubaka ibyumba bitatu by’amashuri abana batangira kwigira ahantu heza bisanzuye.

Mu mwaka wakurikiyeho yohereje andi mafaranga ishuri ryubaka icyumba cy’abarimu n’inzu y’ibitabo.

Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri abanza cyo Kuruganda, Habyalimana Callixte yashimye Niyikiza Josephine ko binyuze mu muryango yashinze witwa Love4all yahaye abana imyenda y’ishuri n’ibikoresho.

Ati “Umwana udafite imyenda y’ishuri akenshi iyo yibonye mu bandi agira ipfunwe, rimwe na rimwe bikamuviramo kuva mu ishuri kubera ko atibona mu bandi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Niyonsaba Cyriaque yavuze ko uyu murenge ufite abandi bantu bakomeye bawuvukamo barimo abari hanze y’igihugu, ashima Niyikiza Josephine wasubije amaso inyuma akajyana aho avuka ibikorwa bihindura imibereho y’abahatuye.

Ati “N’abandi bamwigiraho kugira urukundo rwo kuzirikana aho umuntu yakuriye, bakibuka ko hari ya miryango ikeneye kugaragarizwa urukundo. Twakumbuza n’abandi kugira ngo bagaruke ku ivuko dufatanye guteza imbere Murundi yacu.”

Niyikiza Josephine amaze gukoresha arenga miliyoni 103Frw mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abatuye umurenge wa Murundi.

Kuri iyi nshuro yahaye abanyeshuri amakaye 3 348, amakaramu 1000, imiguru y’inkweto 550 n’imyenda y’ishuri kaki, na kotoni 269, irimo iy’abahungu 119 n’iy’abakobwa 150.

Ishuri rya EP Kuruganda ryashinzwe n’abamisiyoneri mu 1926, magingo aya ryigaho abanyeshuri 1226, abahungu 643 n’abakobwa 583.

Mu bikoresho yatanze harimo imyambaro y’ishuri, intweto, amakayi n’amakaramu

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/KARONGI.

Share This Article
Leave a Comment
  • May the love, compassion, kindness, and humaneness that you have inspire our God to support you in all you do, and may your goals and dreams come true.
    I am proud of you and I truly want to reach your goals.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *