Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko abayobozi bakuru ba RIB n’abagenzacyaha ari bo shingiro ry’ubutabera, kandi Guverinoma izakomeza kubafasha.
Yabivuze ku wa Kane, tariki ya 14 Kanama 2025, ubwo yafunguraga inama rusange ya gatandatu y’Urwego rw’Ubugenzacyaha.
Iyi nama ikaba ihuza abayobozi bakuru ba RIB n’abagenzacyaha bo mu gihugu hose ku byagezweho, imbogamizi bahura nazo n’ingamba nshya zo kunoza inshingano zabo.
Kuri iyi nshuro yabaye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umuturage ku isonga: Gukora kinyamwuga dutanga ubutabera bunoze.”
Dr Ugirashebuja yavuze ko Minisiteri y’Ubutabera ishimira Abagenzacyaha uko bashyira mu bikorwa ibyo igihugu cyabasabye, binatuma igihugu kigera kuri byinshi.
Ati “Kugira ngo igihugu kigere kuri byinshi hari ibyo gisabwa kuba gifite nk’igihugu. Icya mbere ni umutekano kandi umutekano ntabwo wajya kubaho hari abagizi ba nabi. Kuba mufite umuhamagaro wo kuba mugira uruhare rwanyu rutuma abagizi ba nabi badashobora gukora ibyo bishakiye mu gihugu, bituma tugera ku byihutirwa kandi bigatuma habaho umutekano. Icya Kabiri ni ubutabera.”
Yavuze ko kuba abakora mu Rwego rw’Ubugenzacyaha ari bo ba mbere bahura n’abaturage, ari bo ndorerwamo ikomeye ya mbere y’urwego rw’ubutabera.
Ati “Ibyaha bigenda bihindura isura aho bigeze aho bikoreshwa n’ubwenge bukorano… Mu rwego rwo guhindura imikorere ni uguhora dushakisha amahugurwa agendanye n’igihe tugezemo, tukaba tubizeza yuko ayo mahugurwa tuzayabagezaho kugira ngo tugendane n’ibihe tugezemo.”
Dr. Ugirashebuja yavuze ko hagendewe ku bushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere bukorwa n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS), RIB iri ahantu heza aho ifite amanota 88,51%.
Ati “Nubwo hari abaca abandi mu rihumye bagakora ibibi ariko mugira uruhare mu gutanga ubutabera. Ni intambwe nziza cyane. Bidusaba gukora byinshi kugira ngo ntitujye munsi y’aho tugeze uyu munsi.”
RIB yashyizweho n’itegeko muri Mata 2017, icyo gihe ikaba yarahawe inshingano zo kugenza ibyaha, mbere zabarizwaga muri Polisi y’u Rwanda.
Mu nshingano zayo harimo gukumira no kubuza ikorwa ry’ibyaha binyujijwe mu gushakisha no gukora iperereza ku bikorwa byose bifatika cyangwa mu ikoranabuhanga, no gukora iperereza rigamije gushakisha, guhagarika no kuburizamo ibyaha biri gukorwa cyangwa ibyaha bishya n’udutsiko dukora ibikorwa bihungabanya cyangwa bishobora guhungabanya igihugu, abantu n’imitungo.
Harimo kandi gushyiraho no gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kurwanya iterabwoba no gukora iperereza rijyanye na ryo mu rwego rwo kurirwanya, gushyiraho no gucunga mu buryo bw’ikoranabuhanga amakuru ajyanye n’iperereza hagamijwe kugira ububiko bw’amakuru yagenderwaho mu gushyiraho politiki na porogaramu zijyanye n’ubutabera.


THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW


