Umukinnyi w’umurundi ukina hagati afasha ba myugariro, Bigirimana Abedi, ategerejwe muri Rayon Sports nyuma y’uko ibiganiro byahuzaga impande zombi, byagenze neza.
Nyuma yo gusoza amasezerano muri Police FC, Bigirimana Abedi yakomeje gushyirwa mu majwi ariko abenshi bakamwerekeza muri Rayon Sports. Ubuyobozi bw’iyi kipe, bwaje no kwemeza ko ibiganiro hagati y’uyu mukinnyi na bwo, bikomeje.
Amakuru mashya ahamya ko uyu musore wari umaze iminsi mu biruhuko yakoreye muri Tanzania, yamaze kugera i Kigali aho aje kurangizanya n’iyi kipe ndetse agahita asinya amasezerano y’umwaka umwe. Bivugwa ko Abedi ashobora gutangwaho miliyoni 22 Frw ku mwaka umwe w’amasezerano, akazajya ahembwa 1500$ ku kwezi.
Bigirimana yakiniye Kiyovu Sports imyaka itatu, ayivamo ajya muri Police FC yamazemo imyaka ibiri. Bivuze ko amaze imyaka itanu akina muri shampiyona y’u Rwanda. Ni umukinnyi kandi w’ikipe y’Igihugu y’u Burundi.

UMUSEKE.RW


