Ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC, bwemeje ko iyi kipe yatandukanye n’uwari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi, Ntamuhanga Thumaine [Tity] wari uyimazemo umwaka umwe.
Mbere y’uko itangira imyiteguro y’umwaka w’imikino 2025/2026, ikipe ya Musanze FC yahinduye abari abatoza ba yo bose uretse uw’abanyezamu wahasigaye. Ubu iri gutozwa na Ruremesha Emmanuel wungirijwe na Kalisa François.
Iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Musanze, yatandukanye na Ntamuhanga Thumaine ‘Tity’ nyuma y’umwaka umwe yari ayimazemo. Ibicishije ku rukuta rwa yo rwa X, yamwimushimiye ndetse imwifuriza ibyiza ahandi azakomereza akazi.
Mu kongera imbaraga mu bazayifasha mu mwaka utaha w’imikino, Musanze FC yaguze abarimo Hussein Shaban Tchabalala wavuye muri AS Kigali.
Yasezereye abarimo Kwizera Trésor, Nduwayo Valeur, Mchelenga Rashid, Adeaga Johnson, Jobe, Salomon n’abandi.

UMUSEKE.RW


