Musanze: Babiri bafatanywe inzoga yiswe ‘Muhenyina’

NDEKEZI Johnson
2 Min Read

Abantu babiri bo mu Mirenge ya Muko na Muhoza mu Karere ka Musanze bari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda nyuma yo gufatanwa litiro zirenga 1,000 z’inzoga itemewe yahimbwe izina rya ‘Muhenyina’.

Aba bafatiwe mu mukwabu wo wo gufata ibinyobwa bitemewe n’amategeko mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki 16 Nzeri 2025.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ngirabakunzi Ignace, yabwiye UMUSEKE ko izo nzoga zitujuje ubuziranenge zamenewe mu ruhame.

Yavuze ko abafashwe bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.

IP Ngirabakunzi yavuze ko ibi binyobwa bigira ingaruka zrimo kubyimba amatama n’ibirenge, kunaniza ubwonko ndetse bikaba intandaro y’amakimbirane mu bazinywa.

Yagize ati: “Usibye kuba zigira ingaruka k’ubuzima bw’uzinywa, zinagira uruhare mu guhangabanya umutekano kuko kenshi usanga aho zinywebwa harangwa n’urugomo n’amakimbirane bidashira.”

Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye izi nzoga zitemewe zifatwa, abasaba kwirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge kuko zishobora guteza ingaruka mbi n’umutekano muke.

Ati:” Abazinywa baba biyangiza ubwabo ndetse bakangiza n’ahazaza habo, abo tukabasaba kuzirinda. Mu gihe abazikora baba bangiza umuryango niyo mpamvu bafatwa bakigishwa ndetse bakaba banahanwa.”

Amazina nka Muhenyina, Muriture, Akayuki n’ayandi ahabwa inzoga zitujuje ubuziranenge bitewe n’agace, akenshi usanga abaturage bazinywa zikabateza ibibazo.

Polisi y’u Rwanda, ku bufatanye n’izindi nzego, ikomeje kwigisha abaturage ingaruka zo kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, ndetse no kubasaba gutanga amakuru y’aho zengerwa kugira ngo ababikora bafatwe.

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *