Imiryango 115 itishoboye yo mu Karere ka Musanze yasenyewe n’ibiza yashyikirijwe inzu yubakiwe na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), ku bufatanye n’Akarere ka Musanze na Banki y’Isi. Izo nzu zuzuye zose hamwe zatwaye miliyoni 880.3 Frw.
Izi nzu zatangiye kubakwa muri Gashyantare uyu mwaka, zigamije gutuza imiryango yagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye igihugu mu bihe byashize, byangiza inzu z’abaturage ndetse bikanahitana ubuzima bwa bamwe.
Imiryango 115 igizwe n’abantu 460 yatujwe muri izi nzu nshya, nyuma yo kuva mu buzima bubi babagamo mbere. Ubu, bashimira ubufasha bahawe, bavuga ko bagiye kububyaza umusaruro mu kwiteza imbere.
Zawadi Christine, umwe mu bahawe inzu, yagize ati: “Ubu tubonye inzu nziza kandi zikomeye, ntituzongera kunyagirwa. Turashimira Leta y’Ubumwe yadukuye mu manegeka, ikadusubiza mu buzima nk’abandi Banyarwanda.”
Uwitonze Floride nawe yagize ati: “Nabaga mu nzu mbi, amabati yaratobowe n’urubura. Twaryamaga tureba hejuru imvura igwa, tukabaduka. None ubu, Uwitonze wabaga muri nyakatsi, ari kwinjira yireba mu birahure mu nzu nini kandi nziza. Turi muri paradizo, Leta yacu irakarama.”
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen (Rtd) Albert Murasira, yasabye abubakiwe inzu kuzifata, abibutsa ko ari intangiriro y’iterambere kuko batazahora bafashwa.
Yagize ati: “Nibyo koko, abatujwe bahuye n’ibyago by’ibiza, ariko kuko Igihugu cyacu gihoza umuturage ku isonga, bagombaga gutabarwa, nk’uko Perezida wa Repubulika yabyemeye.”
Yakomeje agira ati: “Twabasabye kwirinda ibikorwa byateza ibiza, bakanamenya ko ibikoresho tubahaye byo gushyira muri aya mazu ari iby’agaciro, bityo nibisaza bagomba kwibigurira ibindi.”
Inzu bubakiwe buri imwe ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, igikoni cyo hanze, ubwiherero n’ubwogero. Bahawe kandi intebe zo mu ruganiriro n’ibitanda. Mu gihe izi nzu zibakwagwa, abantu bagera kuri 525 babonye imirimo.
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Musanze


