Muri Musanze FC habaye Ihererekanyabubasha

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Nyuma y’uko ikipe ya Musanze FC ibonye ubuyobozi bushya buzayiyobora mu myaka itanu iri imbere, ubuyobozi bushya n’ubucyuye igihe, bwakoze ihererekanyabusha.

Ni umuhango wabaye ku wa Kabiri tariki ya 24 Kamena 2025, witabirwa n’abarimo Meya w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, perezida mushya wa Musanze FC, Nsengiyumva Richard na mugenzi we ucyuye igihe, Tuyishimire Placide.

Hari kandi komite Nyobozi yose icyuye igihe ndetse n’iyayisimbuye iherutse gutorerwa kuyobora manda y’imyaka itanu iri imbere.

Habaye kandi umuhango wo gushimira Tuyishimire Placide “Trump” na bagenzi be bari bamwungirije, Rwamuhizi ndetse na Rukara, bari bamaze imyaka 10 mu buyobozi bw’iyi kipe.

Abayobozi bacyuye igihe, bifurije ababasimbuye kuzagira imirimo myiza no kuzahirwa mu nshingano nshya bafashe.

Umuyobozi mushya wa Musanze FC n’ucyuye igihe ubwo bakoraga Ihererekanyabubasha
Trump yasobanuriraga mugenzi we uko ibitabo bimeze
Yagiye amusobanurira uko ikipe ayisize
Nsengiyumva Richard, ubwo yerekaga bagenzi be ko umuhango wagenze neza
Placide yashimiwe ku bw’akazi yakoze mu myaka 10 ishize
Na Rwamuhizi yashimiwe
Na Rukara byabaye uko
Trump yifurije amahirwe bagenzi be babasimbuye
Umuhango witabiriwe n’abayobozi bashya n’abacyuye igihe

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *