Nyuma y’uko ikipe ya Musanze FC ibonye ubuyobozi bushya buzayiyobora mu myaka itanu iri imbere, ubuyobozi bushya n’ubucyuye igihe, bwakoze ihererekanyabusha.
Ni umuhango wabaye ku wa Kabiri tariki ya 24 Kamena 2025, witabirwa n’abarimo Meya w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, perezida mushya wa Musanze FC, Nsengiyumva Richard na mugenzi we ucyuye igihe, Tuyishimire Placide.
Hari kandi komite Nyobozi yose icyuye igihe ndetse n’iyayisimbuye iherutse gutorerwa kuyobora manda y’imyaka itanu iri imbere.
Habaye kandi umuhango wo gushimira Tuyishimire Placide “Trump” na bagenzi be bari bamwungirije, Rwamuhizi ndetse na Rukara, bari bamaze imyaka 10 mu buyobozi bw’iyi kipe.
Abayobozi bacyuye igihe, bifurije ababasimbuye kuzagira imirimo myiza no kuzahirwa mu nshingano nshya bafashe.









UMUSEKE.RW


