*Perezida Paul Kagame yategetse ko ikibazo Muhizi afitanye na BNR gikemuka, na n’ubu ntibyakozwe
Muhizi Anathole wamenyekanye arega Banki Nkuru y’Igihugu kuri Perezida Paul Kagame, nyuma agafungwa kubera ko byakekwaga ko yakoze uburiganya, Urukiko rukamugira umwere, yandikiye Perezida wa Sena asaba ko yamubwirira Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu akamukurukinira ikibazo cy’inzu ye yari yabajije.
Muhizi Anathole yabwiye Perezida Paul Kagame ko yambuwe inzu yari yaraguze amafaranga miliyoni 25Frw iri mu kagari ka Ruyenzi, mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi.
Perezida Paul Kagame yahise abwira uwari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi kuba yakemuye iki kibazo bitarenze iminsi itatu, ariko bitarenze iminsi ibiri Anathole Muhizi yahise afungwa akekwaho ibyaha birimo ivangura, gukurura amacakubiri n’ibindi.
Inyito y’ibyaha yaje guhinduka Muhizi Anathole aregwa ibyaha birimo kwihesha ku bw’uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano atabikwiriye inyandiko zitangwa n’inzego zabigenewe, n’ibindi.
Ku rwego rwa mbere Muhizi yahamijwe ibi byaha akatirwa n’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu aza kujurira Urukiko rukuru urugereko rw’i Nyanza rumugira umwere arafungurwa.
Muhizi yafunguwe akomeza gukurikirana inzu ye yambuwe na BNR.
Mu ibaruwa UMUSEKE dufitiye kopi yandikiwe Perezida wa Sena, Muhizi asaba ko yamubwirira Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu akamufasha gukemura ikibazo cy’inzu ye, avuga ko yambuwe na BNR mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo Perezida Paul Kagame yategetse.
Iriya baruwa bigaragara ko ku mugereka wayo hariho icyemezo cya RDB.
Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye na Muhizi Anathole yavuze ko yatunguwe no kumva uwari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi avuga ko inzu yaguze yari mu ngwate.
Yagize ati “Numvise uwari Minisitiri Gatabazi avuga ngo inzu nayiguze yari mu ngwate ya BNR, kandi sibyo nayiguze nta ngwate irimo kuko na RDB yabyemezaga.”
Anathole Muhizi akomeza avuga ko yafunzwe azira ko kubaza Perezida wa Repubulika ikibazo yari afitanye na BNR.
Muhizi yavuze ko atamenye neza amakuru y’iyo nzu, ariko yabwiwe n’abantu ko iyo nzu ibamo abandi bantu kandi yavuguruwe.
UMUSEKE wavugishije Sena yandikiwe iriya baruwa taliki ya 04/08/2025, umwe mu bakozi baho utifuje ko imyirondoro ye ijya mu itangazamakuru avuga ko bisanzwe, ko bandikiwe bityo Muhizi yategereza igisubizo.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko iriya baruwa imaze iminsi Sena itarayisubiza.
Muhizi Anathole avuga ko atigeze byibura anaburana na BNR ngo abe yatsindwa, ahubwo yatunguwe no kumva bavuga ngo iyo nzu iri mu ngwate kandi yarayiguze anyuze mu nzira zemewe.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW



Ahubwo bakwiyr kumuhs n’indishyi,
ARAGIRNGO ASUBIRE GEREZA