Muhizi Anathole ukurikirana inzu ye yandikiye MINALOC

NSHIMIYIMANA THEOGENE
4 Min Read

Muhizi Anathole wamenyekanye arega BNR kuri Perezida Paul Kagame yavuze ko nyuma yo kwandikira Perezida wa Sena ngo bamufashe kubona inzu yambuwe na Banki Nkuru y’Igihugu, (BNR) bamubwiye ko yandikira Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Muhizi Anathole ni izina ryamenyekanye ubwo yaregaga BNR kuri Perezida Paul Kagame yasuye akarere ka Nyamasheke mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Muhizi aherutse kwandikira Perezida wa Sena, ariko ubu yahinduye umuvuno yandikira Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Ibaruwa bigaragara ko yagejejwe kuri Minisiteri UMUSEKE dufitiye kopi, igira iti “Nyakubahwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu…”

Akuvuga ko impamvu amwandikiye ari ugusaba gukemurirwa ikibazo.

Ati “Nyakubahwa nshingiye ku nama nagiriwe n’inteko ishinga amategeko, Sena, mbandikiye mbasaba ko mwankemurira ikibazo mfite cy’inzu iherereye mu mudugudu wa Nyagacaca, mu kagari ka Ruyenzi mu murenge wa Runda, mu karere ka Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo.”

Akomeza avuga ko ku itariki ya 27/08/2022 ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga akarere ka Nyamasheke, yamugejejeho ikibazo cy’inzu yavuzwe haruguru, amubwira ko yayambuwe na BNR, maze abwira uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ko agomba kumukemurira icyo kibazo bitarenze iminsi itatu, uhereye taliki ya 29/08/2022.

Yagaragaje ko iyo minsi itatu yatanzwe ngo akemurirwe ikibazo itarangiye kuko ku munsi wa kabiri, ni ukuvuga kuwa 30/08/2022 ari bwo yafashwe arafungwa akekwaho ibyaha birimo gukoresha ibikangisho, ivangura, gukurura amacakubiri, gutuka cyangwa gusagarira abari mu nzego z’ubutabera.

Ati “Ibyaha bitari bifite aho bihuriye n’ikibazo nagejeje kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”

Iyi baruwa yashyizweho umukono na Muhizi Anathole ikomeza ivuga ko yafunzwe atarahabwa igisubizo ku kibazo yabajije Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ndetse kugeza n’ubu atarasubizwa.

Ngo yumvise uwari Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi avuga ko inzu avuga yaguze, yari ingwate ya BNR, ndetse yavuze ko BNR ari yo ibitse ibyangombwa by’ubutaka kandi atari byo.

Muri iyi baruwa ya Muhizi agira ati “Ibyangombwa yavuze ko byari bifitwe na BNR, ninjye wari ubifite kuko sinari kugura inzu idafite ibyangombwa, ndetse na RDB yemeje ko inzu naguze itigeze iba ingwate y’uwo ari we wese.”

Muhizi mu ibaruwa kandi hajemo no kwisunga ingingo z’amategeko aho avuga ko ubugwate bufite agaciro ari ubwanditse mu gitabo cyandikwamo ingwate ku mutungo utimukanwa mu biro by’umwanditsi mukuru (Umwanditsi mukuru w’ibikorwa by’ubucuruzi ni we mwanditsi mukuru w’ubugwate ku mutungo utimukanwa).

Muhizi yamenyesheje Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, ndetse na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe.

Ku mugereka w’iyi baruwa, kandi hariho amasezerano y’ubugure ndetse n’icyemezo cya RDB.

Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye na Muhizi Anathole yavuze ko igisubizo azahabwa, azakimenyesha Perezida Sena nk’uko yabimusabye.

Umwe mu bakozi bo muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yabwiye UMUSEKE ko babonye ibaruwa ya Muhizi, bityo ko yategereza igisubizo azahabwa.

Amakuru agera ku UMUSEKE avuga ko iyi nzu ubu iri mu biganza bya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), igihe Muhizi Anathole yari atarafungwa inzu yari mu biganza bye.

Muhizi yafunzwe imyaka itatu, ariko arajurira aza kugirwa umwere n’Urukiko rukuru urugereko rw’i Nyanza, arafungurwa.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *