Muhanga: Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko bugiye kubakira abaturage barenga 140 inzu nziza bavanywe mu manegeka no mu nzu zitabahesha agaciro.
Igikorwa cyo kubakira aba baturage cyatangirijwe mu Murenge wa Kiyumba kmu Kagari ka Ruhina ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane Tariki ya 07 Kanama 2025.
Icyo gikorwa kandi cyatangijwe na bamwe mu bagize Ubuyobozi bw’Akarere bafatanyije n’abaturage batuye muri ako Kagari ndetse n’Inzego z’Umutekano.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko mu bagiye kubakirwa harimo abatuye mu manegeka n’abafite inzu zatangiye gusenyuka bageze mu myaka y’izabukuru batagishoboye kwiyubakira inzu.
Ati”Turifuza ko abageze mu zabukuru twabafasha gusaza neza, kuko nitwe maboko yabo”
Meya Kayitare yasabye abakiri bato kwita ku basaza n’abakecuru abasaba kubahora hafi.
Kayitare avuga kandi ko basanze bagomba kwihutisha uyu mushinga wo kubakira aba baturage izo nzu, ndetse bakazikuba kabiri bagereranyije n’izo bubatse umwaka ushize.
Imbamutima z’abagiye kubakirwa
Kanakuze Illuminée w’imyaka 71 y’amavuko akaba agiye kubakirwa avuga ko yari atuye mu nzu yubakishije ibiti, ibyondo ikaba isakaje amategura ashaje.
Ati ”Inzu nabagamo yaravaga Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kiyumba bwayinkuyemo igiye kugwa bunkodeshereza indi.”
Kanakuze avuga ko ashimira Imiyoborere ya Perezida Paul Kagame, idahwema kwibuka abageze mu zabukuru, akavuga ko atazongera kunyagirwa.
Umukuru w’Umudugudu wa Busumba, Akagari ka Ruhina Mukamana Savérine yabwiye UMUSEKE ko mu bikorwa byatumye Umudugudu ayoboye uba uwa mbere mu Midugudu yo mu Ntara y’Amajyepfo harimo kubakira inzu ufite ubumuga utari ufite ubushobozi bwo kwiyubakira inzu.
Ati ”Umwaka ushize twahize indi Midugudu yose yo mu Ntara yacu y’Amajyepfo biduhesha igikombe.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko mu mwaka ushize w’Ingengo y’Imari bwubakiye abaturage inzu 60, mu gihe muri uyu Murenge wa Kiyumba hazubakwa inzu 11.



MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga


