Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Abafatanyabikorwa, ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa bo mu mirenge 12 igize Akarere ka Muhanga, bavuga ko bihaye umukoro wo kuzahura abatuye Imirenge ikennye.
Ni umukoro wo kuzahura abatuye mu Murenge wa Kibangu, Rugendabari na Nyabinoni wafatiwe mu mwiherero w’Iminsi ibiri.
Muri uyu mwiherero wabereye iKabgayi mu Karere ka Muhanga, hamuritswe ubushakashatsi bwa 7 bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare mu mwaka wa 2024.
Bwererekanye ko abaturage 30,6% bo mu Murenge wa Kibangu bafite ikibazo cy’ubukene.
Bugaragaza ko abatuye Umurenge wa Rugendabari bafite ubukene bungana na 31,9% mu gihe abaturage 32,5% bo mu Murenge wa Nyabinoni bugarijwe n’ubukene.
Mu bisobanuro ba Gitifu bayobora iyi Mirenge ifite abaturage bakennye bahurizaho bose, ni imiterere yayo kuko imihanda n’ibiraro biyihuza n’indi Mirenge byangiritse ku buryo umusaruro babonye batawugeza ku isoko.
Gitifu w’Umurenge wa Rugendabari Mukayibanda Priscah ati:”Umurenge wacu ugizwe n’Imisozi miremire ihanamye, ubuso abaturage bahingaho ni buto cyane ahandi hasigaye ni mu manegeka”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabinoni Ndayisaba Aimable avuga ko abatuye uyu Murenge bameze nk’abari mu bwigunge.
Ati:”Dufite ikibazo cyo kubona imodoka zirwara Umusaruro w’abaturage ku Isoko”.
Gitifu wa Kibangu Mukamutali Valerie nawe ati:”Nari nzi ko abaturage bacu nta kibazo cy’ubukene bafite kubera ko bafite ibiryo, cyakora nemera ibyavuye mu bushakashatsi ngatekereza ko biterwa no kuba ibyo beza badafite aho babigurishiriza”.
Mukamutali avuga ko Ikiraro kibahuza n’Akarere ka Ngororero cyitiriwe Bourget cyangiritse cyane.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Gilbert avuga ko ari umukoro bakuye muri uyu mwiherero bagiye kuvuganaho n’izindi zzego zibishinzwe kugira ngo ibyangiritse bikorwe vuba.
Yavuze ko ibiraro n’imihanda byo muri iyi Mirenge nibikorwa abaturage bazakirigita ifaranga bakura mu musaruro w’Urutoki, Imyumbati, Ikawa, Ibijumba n’amateke.
Bamwe mu bafatanyabikorwa bavuga usibye ko kubaka ibikorwaremezo byo muri iyi Mirenge, hakwiye gutekerezwa n’uburyo umubare w’abashoramari wiyongera muri ibyo bice hagashyirwa inganda zitunganya igihingwa cy’Urutoki cyiganje muri iyo Mirenge.
Imibare igaragazwa n’Akarere ka Muhanga, yerekana ko abahinzi bari ku kigero cya 79,5% , Ubuyobozi bukavuga ko bwifuza ko uzamuka ku gipimo gishimishije abahatuye benshi bakitwa abahinzi- borozi babikora kinyamwuga.



MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.


