Muhanga: Akarere kasobanuye impamvu amavuriro y’ibanze yeguriwe abikorera

Elisée MUHIZI
3 Min Read

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, bwagaragaje impamvu bweguriye amavuriro y’ibanze abikorera n’inyungu bifitiye abaturage.

Visi Meya Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert yabwiye UMUSEKE ko mu Mavuriro y’ibanze (Poste de Santé) 25  aherereye mu Tugari dutandukanye, 16 muri yo amaze kwegurirwa ba rwiyemezamirimo.

Mugabo yavuze ko iki gikorwa cyo kuyegurira ba rwiyemezamirimo gikomeje kugeza ubwo asigaye yose azaba acungwa n’abikorera ku kigero gishimishije.

Ati: ”Twasanze ikibazo cyatumaga zidatanga umusaruro gishingiye ku bakozi bakeya nk’uko abahakora babivuga.”

Yavuze ko izo batari begurira abikorera zikora kabiri cyangwa gatatu mu Cyumweru, kandi abatanga serivisi z’ubuvuzi ari abakozi b’ibigo nderabuzima biri hafi n’ayo mavuriro.

Uyu Muyobozi akomeza avuga ko izo bamaze kwegurira abikorera basanze zikora neza, kandi zifitiye akamaro abazigana kuko ziborohereza ingendo bakoraga bajya kwivuza cyangwa kuboneza imbyaro.

Mukandagije Sylvine wo mu Mudugudu wa Karehe, Akagari ka Sholi Umurenge wa Cyeza, avuga ko mbere y’uko begerezwa ivuliro ry’ibanze, bakoreshaga urugendo rurerure bajya ku kigo nderabuzima cya Rutobwe, umugezi waba wuzuye mu bihe by’imvura bikababuza kwambuka ngo bajye kwivuza.

Ati: ”Iyo ababyeyi bafashwe n’ibise baduhamagariza imbangukiragutabara itujyana ku kigo nderabuzima kubera ko tutemerewe kubyarira aha.”

Uwamahoro Janvière avuga ko serivisi nyinshi zatangirwaga ku kigo nderabuzima, kuri ubu bazisanga ku mavuliro begerejwe kandi bakaza kuzihabwa bakoresheje urugendo rugufi n’amaguru.

Ati: ”Abagore bakeneye kuringaniza imbyaro, abivuza Malaria, n’abifuza kwisiramuza izo serivisi zose zitangirwa kuri Poste de Santé.”

Muremangango Aphrodise Uhagarariye Ivuriro ry’Ibanze ryo mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye yavuze ko  bakira Umubare munini w’abarwayi kuko bavura abo mu Murenge wa Nyamabuye mu Mujyi no mu Nkengero zaho.

Ati: ”Twakira kandi n’abo mu Karere ka Ngororero n’aka Karongi ndetse n’abo mu Mirenge ya Ruhango na Kamonyi ihana imbibi na Muhanga.”

Iri vuriro ryo mu Kagari ka Gahogo mu kwezi kumwe bakira abaturage biganjemo ababyeyi baza kuboneza imbyaro barenga 2000.

Gusa izitaregurirwa abikorera bamwe mu bazituriye bavuga ko hari nubwo iminsi 5 ishobora gushira nta muforomo uhageze.

Mukandagije Sylvine avuga ko aya Mavuriro yaborohereje ingendo
Mugemangango Aphrodise uhagarariye Poste de Santé ya Gahogo

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *