Muhanga: Abagore barishimira ko Koperative zabahinduriye ubuzima

Elisée MUHIZI
3 Min Read

Bamwe mu bagore bo muri Koperative y’Abahinzi borozi (IABM)bavuga ko ubuhinzi n’ubworozi bakora, byabatinyuye, kwitwa abakene bikaba byarabaye amateka.

Bamwe muri abo bagore bibumbiye muri Koperative Iterambere ry’abahinzi borozi ba Makera mu Murenge wa Nyamabuye, Cyeza na Muhanga.

Abavuganye na UMUSEKE bavuga ko mbere yuko bajya muri Koperative bari batuye mu nzu zimeze nka Nyakatsi, inzu zitabagamo Sima, batunzwe no guca incuro, bagahemberwa umubyizi w’umunsi.

Bavuga ko iki cyiciro cyo kwitwa abakene basindagizwaga n’inkunga Leta yahaga abatishoboye bakirenze bakaba bageze mu rwego rwo gukorana n’amabanki inguzanyo bahawe bakayishora mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bw’umwuga.

Kankundiye Thèrese avuga ko yabaye Umunyamuryango wa Koperative mu mwaka wa 2007 ari umugore utishoboye, kuko nta nzu bari bafite ndetse n’aho bari bakodesheje hari mu manegeka.

Ati:”Ubu naguze ikibanza ntangira kubaka ubu inzu dutuyemo yaruzuye, kandi nishyurira abana banjye amafaranga y’Ishuri”.

Avuga ko ibyo bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi yatangije abikora wenyine, kuko nta mahirwe yagize yo kurambana n’umugabo we, ariko kuba ariwe ukorera urugo bitamuciye intege.

Perezidanti wa Koperative y’iterambere ry’abahinzi borozi ba Makera(IABM), Uzamukunda Youkunda yabwiye UMUSEKE ko kuba abagore bageze kuri uru rwego bitikoze kuko byafashe igihe kitari gitoya kugira ngo bakore ubuhinzi n’ubworozi mu buryo bw’umwuga.

Ati:”Abenshi mu bari muri Koperative babifatanya no mu matsinda y’ibimina ashinzwe kugurizanya”.

Avuga ko usibye inyungu bavana mu musaruro w’ibigori, n’imiteja, hari ubona miliyoni irenga aba yakuye mu matsinda y’ibimina.

Yongeyeho ati:”Abagore bari muri Koperative abenshi muri bo biyubakiye inzu badateze ku bagabo kandi bafite amatungo y’Inka, ihene n’ikwavu ibi byose babikesha Koperative”.

Avuga ko kwizigama aribyo bibahesha gufata inguzanyo nini bashora mu buhinzi bw’ibigori, imboga n’imiteja.

Umuyobozi wungurije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric avuga ko hari itandukaniro ry’abagore bari mu makoperative n’abatayarimo.

Avuga ko usibye no kuba abayarimo bafite ubushobozi, habe n’amakimbirane bagiranaga n’abagabo babo mbere, yagabanutse ku kigero gishimishije ugereranyije n’abagore birirwa mu ngo bicaye.

Ati:”Umusanzu w’umugore utuma umusanzu w’iterambere ry’Umuryango urushaho kuzamuka kuko baba buzuzanya n’abo bashakanye”.

Mu Karere ka Muhanga habarizwa Amakoperative 131 ayo makoperative arimo abanyamuryango 15,679 muri bo abagore ni 42% mu gihe abagabo ari 58%.

Umuyobozi wa Koperative y’Iterambere ry’abahinzi borozi ba Makera Uzamukunda Youkunda
Kankundiye Thèrese Umwe mu bagore bari muri Koperative IABM
Umuyobozi wungurije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric avuga ko hari itandukaniro hagati y’abagore bari mu makoperative n’abatayarimo bicaye mu ngo

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *