Mugabowagahunde yibukije abo mu Majyaruguru akamaro k’imurikagurisha

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
2 Min Read

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, yibukije abitabiriye imurikagurisha rito ribera mu Karere ka Musanze ko bakwiye kurifata nk’ishuri rikomeye bakwiye kwigiramo amasomo atandukanye yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Ni imurikagurisha ryitabiriwe n’abasaga 140, biganjemo abaturutse mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru, abanyamahanga batandukanye n’abandi baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Bamwe mu bitabiriye iri murikagurisha, bavuga ko ritandukanye n’irisanzwe riba kuko ngo ririmo ibimurikwa byinshi bakwiye kwigiraho, nabo bakishimira ko hari intambwe bamaze gutera mu mishinga yabo ugereranyije n’imyaka yatambutse

Perezida wa Koperative dukunde Kawa ikorera mu Murenge wa Ruli, Mubera Celestin yagize ati” Expo koko ni ishuri rikomeye twigiramo byinshi. Ubushize mu imurikagurisha twari twenyine, ariko ubu turimo turi batanu, kandi bizagenda neza kuko n’abaguzi baraboneka kandi bakabona ikawa nziza ibegereye”

Uhagarariye urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, Karegeya Appolinaire, nawe ashimangira ko imurikagurisha ari urubuga rwo kwigiraho byinshi no kumenyekanisha ibyo bakora, bikagira uruhare runini mu iterambere ry’Igihugu.

Yagize ati” Imurikagurisha ni urubuga rukomeye duhuriramo tukiga byinshi, tukanabimenyekanisha bikanadufasha guhanga ibishya byinjiza amafaranga tugateza imbere Igihugu cyacu, igishimishije kurushaho abitabira ni benshi barimo n’abanyamahanga kandi barakiyongera”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yibukije abitabiriye iri murikagurisha, ko ari umwanya wo kwigiramo byinshi ariko bibanda ku guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, no guhanga imirimo itanga akazi ku rubyiruko no kubatishoboye.

Yagize ati” Imurikagurisha ni ishuri abantu bahuriramo bagahanahana amakuru, bakagura amasoko ariko ni n’umwanya wo kuhigira by’umwihariko gukomeza guteza imbere ibikorerwa iwacu, kandi mukorere hamwe mukora imirimo itanga akazi kuri benshi cyane urubyiruko n’abatishoboye”.

Abitabiriye imurikagurisha rito ryo mu Ntara y’Amajyaruguru, bamurika ibintu bitandukanye birimo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, serivisi, inganda zikora imyenda, ubukorikori, imyidagaduro ku bakuru n’abato n’ibindi.

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA 

UMUSEKE.RW i Musanze

Share This Article
Leave a Comment
  • Vielen Dank für diesen fundierten Überblick – gerade der Tipp mit den kostenlosen Branchenbüchern war Gold wert! Nach dem Lesen habe ich direkt selbst recherchiert und bin dabei auf https://profis-vor-ort.de/ gelandet. Die dortigen Einträge haben mir nicht nur zwei neue Lieferanten für mein Projekt beschert, sondern auch gezeigt, wie übersichtlich und vertrauenswürdig eine lokale Plattform sein kann. the best platform in germany

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *